Umuryango mugari w’ikipe ya Kiyovu Sports, wafashe mu mugongo ndetse unihanganisha umutoza wungirije muri iyi kipe, Rwaka Claude wapfushije mama we kuri uyu wa Kabiri.
Iyi nkuru y’akabaro ku muryango mugari w’abakunzi ba Siporo, yamenyakanye mu masaha atatu ashize, ubwo abagize uyu muryango batangazaga ko umubyeyi [mama] wa Rwaka Claude wungirije muri Kiyovu Sports, yamaze kuva mu mubiri.
Babicishije ku mbuga nkoranyamba za bo, ikipe ya Kiyovu Sports yihanganishije uyu mutoza ku bw’urupfu rwa mama we.
Bati “Turahumuriza byimazeyo umutoza wungirije Rwaka Claude, kubera urupfu rwa mama we. Turakwifuriza ihumure muri iki gihe kitoroshye cyo wowe n’umuryango wawe.”
Uyu mubyeyi witwa Nibamuhoze Léatitia yari afite imyaka 65, akaba yazize uburwayi yari amaranye iminsi. Amakuru UMUSEKE wamenye avuga azashyingurwa ku wa Gatandatu Saa saba z’amanywa mu irimbi ry’i Rusoror.
Uyu nyakwigendera wo ku Mumena, aje yiyongera ku wundi mubyeyi [mama] wa Mugiraneza Jean Baptise uherutse kwitaba Imana ariko we akaba yarazize urupfu rutunguranye.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW