Mu mukino udashamaje Rayon Sports yaguye miswi na APR Fc

Mu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro wahuzaga Rayon Sports na APR Fc warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, nta  kipe yabashije kureba mu izamu ry’indi.

Uyu mukino hagati mu kibuga ntabwo wari usamaje

Ni umukino wabanjirijwe n’ubukana bw’amagambo y’abakunzi b’amakipe yombi ariko mu kibuga ukaba utari uryoheye ijisho.

N’ubwo kureba uyu mukino byari bihenze aho itike zaguraga 50000 Frw, 20000 Frw, 10000 Frw na 5000o Frw ntibyakanze abafana baje ari benshi gushyigikira amakipe yabo.

Amakipe yombi yagiye gukina afite abakinnyi bose bitandukanye n’amakuru yasohotse mbere y’umukino, yavugaga ko Manishimwe Djabel, Mugisha Bonheur na Ruboneka Bosco ku ruhande rwa APR Fc badakina.

Umukino watangiye buri kipe ikina ifite ubwirinzi yanga ko yinjizwa igitego hakiri kare.

Ikipe ya Rayon Sports yanyuzagamo igasatira APR Fc ariko nta buryo bukomeye yaremye bwateje ikibazo umunyezamu wa APR Fc.

Abakinnyi ba APR Fc inshuro nke bibye umugono Rayon Sports ariko nta mupira ukomeye wateye ikibazo izamu ryari ririnzwe na Kwizera Olvier.

Rayon Sports yakoze impinduka za mbere ku munota wa 31, Kwizera Pierrot asimbura Onana wagize ikibazo cy’imvune.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa gusa ikipe ya Rayon Sports yanyuzagamo igasatira APR Fc ariko kureba mu izamu biragorana.

- Advertisement -

Mu gice cya kabiri APR FC yakoze impinduka Ishimwe Anicet aha umwanya Kwitonda Alain Bacca.

Ruboneka Bosco ku munota wa 63, yagerageje ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira unyura hanze y’izamu.

Mael Dinjeke ku munota wa 64, yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Ishimwe Pierre arawufata.

Ku munota wa 74 APR FC yakoze impinduka  Mugunga Yves asimbura Bizimana Yannick.

Ku munota wa 82 Djabel yasimbuwe na Nshuti Innocent ni mu gihe na Rayon Sports yinjije mu kibuga Maxime Sekamana wasimbuye Mackenzie.

Umukino wahuje amakipe yombi warangiye ari ubusa ku busa, waranzwe n’ishyaka ku batoza bombi aho bari bashyushye mu mutwe ku buryo bugaragara.

Umukino urangira umutoza wa APR Fc n’uwa Rayon Sports bateranye amagambo byari kuvamo no gutana mu mitwe.

Benshi mu bakurikiye uyu mukino batashye bijujuta bavuga ko udahwanye n’amafaranga bishyuye.

Umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe mu cyumweru gitaha tariki ya 19 Gicurasi 2022.

Ibyishimo bya Ruhago byari mu Bafana kurusha mu kibuga

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW