Muhanga: Umudugudu w’icyitegererezo wa HOREZO barara mu nzu zasakambuwe n’ibiza

Umudugudu w’icyitegererezo wa HOREZO watujwemo imiryango 120 yavanywe mu manegeka, imvura nyinshi imaze iminsi igwa yatumye amabati n’ibisenge by’inzu 4 bitwarwa, abazituyemo ntibacumbikirwa ahandi.

Abazituyemo baterwa ipfunwe no kuba barara muri salon bari kumwe n’abana babo bafite imyaka y’ubukure

Iyo uhageze ukarebera inyuma wakeka ko izo nzu zasenywe n’ibiza zidatuwemo kuko usibye kuba nta mabati n’ibisenge biziriho, inkuta zubakishije amatafari ya ruriba zatangiye kwangirika.

Aba baturage bavuga ko iki kibazo kimaze kubabaho batakambiye Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rongi, kugira ngo ubagoboke ariko bakaba kugeza ubu batarabona ubutabazi.

Ayirwanda Evariste umwe mu basenyewe n’ibiza ati: “Nta kindi kidutera ipfunwe nko kurara muri salon turi kumwe n’abana bacu barimo n’abafite imyaka y’ubukure.”

Yabwiye UMUSEKE ko amabati yo hejuru y’ibyumba bararagamo umuyaga wayashyize hasi.

Mukamana Jeannette yavuze ko iyo imvura iguye nijoro amazi abasanga muri salon bakabanza gukoropa kugira ngo atinjira mu byo baryamyeho.

Ati: ”Hari igihe imvura iba nyinshi ikatunyagirira muri salon n’abana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald avuga ko batanze raporo ku Karere, amabati akaba ari hafi yo kuhagera mu minsi mikeya.

Yagize ati: ”Twari rwabacumbikishirije mu baturanyi nari nzi ko ariho bari.”

- Advertisement -

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert yabwiye UMUSEKE ko gutinda kubagoboka bitatewe n’uburangare cyangwa ubushake bukeya, ahubwo ko byatewe n’uko amasoko ya Leta atangwa.

Yagize ati: “Abandi  basenyewe n’ibiza twabaguriye isakaro dushyiraho gahunda yo kubasanira binyuze mu muganda w’abaturage.”

Iyo uhageze ukarebera inyuma wakeka ko zitarimo abantu

Mugabo yavuze ko bitewe n’uko uyu Mudugudu wubatse batari kuwusana bakoresheje umuganda usanzwe, usibye gutanga isoko abaritsindiye bagasana izo nzu.

Uyu Muyobozi yizeje abo baturage ko bagiye kubona isakaro.

Gusa hari abandi ubona banze gushyiraho inzugi ngo bategereje ko Leta ari yo izaza kongera kuzishyiraho, kandi bari gutanga amafaranga makeya bakazisubizaho.

Umudugudu wa HOREZO watashywe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame taliki ya 04 Nyakanga, 2017.

Matera bazisasa mu cyumba cy’uruganiriro bakaryama
Abo baturage bavuze ko bamaze amezi 3 bibera mu nzu zidasakaye
Ubusanzwe uyu Mudugudu wa HOREZO wubakishijwe ibikoresho bikomeye usibye ibiza bitangiye kwibasira inyubako zabo wasangaga zikomeye

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.