Bamwe mu basugajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Nyange, mu Karere ka Musanze barasa Leta ko mu gihe baba bagiye kugenerwa ubufasha runaka bajya babanza bakabegera bakaganira kugira ngo bababwire ibyo bakeneye kurusha ibindi.
Aba basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko bakeneye abayobozi babegera bakaganira bakarebera hamwe icyo bakeneye, bakaba ari cyo bahabwa.
Ubusanzwe ngo bajyaga kubona, bakumva bababwiye ko hari icyo babageneye, urugero nko kubaha inka, ariko nta bushobozi ubwabo bafite bwo kuzitaho.
Kubwimana Didas yagize ati “Ntabwo dukeneye ibintu baduha batabanje kutuganiriza ngo bamenye ibyo dukeneye kurusha ibindi, ubu nkanjye ndaba ntangira n’ibyo kurya ngo barampa inka? Ubwo se barabona nayikoresha iki? Rwose ntayo nkeneye kuko sinabona ibyo nyigaburira nanjye ubwanjye ntacyo mfite cyo kurya.”
Sindikubwabo Viateur na we yagize ati “Njye bampaye inka mpita nyigurisha. Ubwo se murumva inka nkanjye umeze gutya nayikoresha iki? Bagiye kuyimpa se babanje kureba ko nyishoboye? Icyo tubasaba ni uko bajya batwegera tukabanza tukaganira na bo ubwabo bakamenya icyo dukeneye noneho bakaba ari cyo baduha.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturajye, Kamanzi Axel na we avuka ko ibyo bavuga byumvikana ko mbere koko byabagaho ariko ubu ngo byahindutse, ko hari gahunda nshya bafite ijyanye n’icyo cyifuzo cy’aba baturage.
Yagize ati “Dufite gahunda twatangiye aho uwo dufasha atakiri umugenerwabikorwa nk’uko mbere byari biri ahubwo ubu ari umufatanyabikorwa. Ni ukuvuga ko rero iyo tugiye gufasha abatishoboye dusigaye tubanza kubegera tukaganira tukamenya icyo bakeneye mbere yo kukimuha, tukamenya uburyo azita ku cyo yahawe kuko aba ari we wakihitiyemo.”
Kamanzi avuga ko basanze bifasha ababihawe ndetse na Leta bikayorohereza.
Bikunze kugaragara hirya no hino mu gihugu ko abasigajwe inyuma n’amateka bavugwaho ko bahabwa ubufasha butandukanye ariko ibyo bahawe bakabyangiza, haba inzu bubakirwa, inka bahabwa ndetse n’ibindi.
- Advertisement -
Ubuyobozi bukaba busanga kubegera bakababaza ari kimwe mu bizakemura iki kibazo.
Yanditswe na UWIMANA Joselyne