Nta we ukwiriye kuturangariza mu mutekano mucye – Min. Gasana

Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred, yabwiye abatuye mu Mirenge ya Nyange na Kinigi ko badakwiye gukuka umutima, kandi ko badakwiye kurangazwa n’ibyabaye ahubwo ko bakwiye  gukomeza urugamba rw’iterambere.

Minisitiri Gasana yasuye imirenge yaguyemo ibisasu byavuye mu ntambara iri kubera muri Congo

Ibi yabitangaje ku munsi kuwa kabiri tariki ya 24 Gicurasi 2022, ubwo yari mu Murenge wa Kinigi, aganira n’abaturage nyuma yaho muri uwo Murenge harashwe ibisasu biturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuwa mbere mu masaha ya mugitondo nibwo mu Mirenge ya Nyange na Kinigi, igize Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, humvikanye ibisasu bivuye ku butaka bwa Congo, bikaza no gusenyera abaturage ndetse bikanakomeretsa umuntu umwe.

Nyuma y’aho Leta y’uRwanda isohoye itangazo risaba urwego rw’ingabo z’Akarere zishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka kuza mu Rwanda bagakora iperereza  ku bisasu by’ingabo za Congo byaguye mu Rwanda.

Ubwo yaganiraga n’abatuye mu Murenge wa Kinigi, Minisitiri w’Umutekano,Gasaba Alfred, yababwiye ko habayeho ibiganiro hagati y’ibihugu byombi kugira ngo bidasubira, abasaba kutarangazwa n’icyo ari cyo cyose.

Yagize ati “Ntirengagije ko ku munsi w’ejo hari ibisasu byaguye aha mu Kinigi, ibindi bigera mu Murenge wa Nyange n’ahandi. Ibyo byari biturutse ku butaka bw’ikindi gihugu,ngira ngo nk’u Rwanda icyakozwe,ni ukuvugana n’ikindi gihugu ngo ibi bintu ntibisubire.”

Yakomje ati “Aho twe nk’Abanyarwanda tugeze turangariye iterambere, nta wukwiye kuturangariza mu mutekano mucyeya. Ingamba twashyizeho mu kubungabunga umutekano zirahari, uruhare rwa buri wese rurahari, araruzi, ntabwo dushobora kwemera uwo ari we wese ko yaduhungabanyiriza umutekano cyangwa ko yatuma abaturage bacu bakuka umutima.”

Abayobozi bagize Akarere ka Musanze bari bitabiriye Inteko y’Abaturage

Minisitiri Gasana yabasabye kudakuka umutima, abwira abagizweho ingaruka n’ibisasu byatewe kuzafashwa kugira ngo hatazagira usubira inyuma mu iterambere yari agezeho.

Yagize ati “Abo byagizeho ingaruka, hari umwana w’umukobwa ngira ngo byagizeho ingaruka kurusha abandi, hari inzu z’abaturage byangije, nk’ubuyobozi ni ukubafata mu mugongo, ni ukubafasha,kugira ngo hatagira usubira inyuma yaragezeho mu iterambere, kuko muri rusange turababwira ko ibi bitari busubire, kandi ku rundi ruhandi nabo barabibonye, ibi ntihagire uwo birangaza, nkaho hari ikibazo kindi, nta kibazo kindi gihari,turebe ibikorwa byacu by’iterambere.

- Advertisement -

Ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru avuga ko imirwano hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo za Leta, FARDC, umunsi ku wundi irushaho gufata indi ntera mu gace ka Kibumba,  muri  Nord –Kivu.

Abaturage bahawe umwanya batanga ibitekerezo ndetse n’ibyifuzo bihyuranye

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW