Nyamasheke: Ibyabo byarabazwe, bafungura konti ariko imyaka ibaye 10 bategereje ingurane

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Ibiro by'Akarere ka Nyamasheke

Hari abaturage bo mu Mirenge ya Ruharambuga, Kagano, Kanjongo ndetse na Mahembe mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko imyaka ibaye 10 basaba REG kubaha ingurane y’ibyabo byangiritse mu gikorwa cyo gukwirakwiza umuriro w’amamashanyarazi, n’ubu ntibarayihabwa.

Ibiro by’Akarere ka Nyamasheke

Bavuga ko ibyangijwe byabaruwe basabwa gufungura konti muri banki zitandukanye zizacishwaho amafaranga y’ingurane zabo bizezwa ko bazishyurwa, gusa kugeza ubu ntabwo barishyurwa.

Abaturage barasaba Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) ko bahabwa ingurane nk’uko bayisezeranyijwe, imitungo yabo yangijwe ngo niho bakuraga ibibatunga bya buri munsi.

Umwe muri abo bataurage ati ”REG yarangije badutwara imitungo batugenera amafaranga, arazwi turayasinyira dufunguza konti zambaye ubusa, imyaka ibaye icumi twarayahebye.”

Undi nawe ati ”Nari nahinzemo amashaza, ibishyimbo, amateke, imyaka yose irimo barayirandura. Bazatwishyure baduhe amafaranga y’imyaka yacu baranduye.”

Uyu na we ati ”Icyo twari twashoye n’imbuto, twari twashyizemo ibintu byose birimo, ndasba ko bansubiza utwo twaka twange tukantunga.”

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) ishami rya Nyamasheke buvuga ko butanze kwishyura abaturage, ngo gutinda byatewe n’uko imyirondoro yabo itagiye ihura n’iyo batanze n’abayitanze ikaba idahura  hakaba n’abataratanze ibyangomwa.

GASIGWA Landfred ni umuyobozi wa REG mu Karere ka Nyamasheke, agira ati ”Ntabwo mbibuka, cyereka umpaye urutonde. Iby’imyaka icyenda ntabwo namenya ngo ni ba nde, abenshi baba bafite amadosiye atuzuye bitarigeze bikosorwa bagatumizwa ntibaze, konti izina ryanditseho ritandukanye n’iryo ku Ndangamuntu yatanze. Hari n’abo dusanga barishyuwe baribaruje kabiri.”

Mu bihe binyuranye hirya no hino mu gihugu hagiye hagaragara abaturage bagaragaza ikibazo cyo kudahabwa ingurane ikwiye ahagiye kubakwa ibikorwa remezo.

- Advertisement -

Itegeko rigena uburyo bwo kwimura abantu mu buryo bw’inyungu rusange ryo muri 2015, riteganya ko umuturage ugiye  kwimurwa cyangwa uwo umutungo we ugiye kunyuzwamo ibikorwa by’inyungu rusange agomba kubanza guhabwa ingurane ikwiye.

MUHIRE Donatien /UMUSEKE.RW i NYAMASHEKE.