Nyanza: Bahawe inzu bibatunguye, Umusaza ati “Imana itujyanye mu ijuru tudapfuye”

Umuryango warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 utuye mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Mututu, mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza watunguwe no gutuzwa mu nzu nziza.

Abatujwe muri iyi nzu bavuga ko byabatunguye

Mu gihe u Rwanda n’inshuti zarwo bari mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo hatahwaga inzu zubakiwe abarokotse jenoside batishoboye bakanazishyikirizwa, umuryango  wa Mukagasangwa Domina n’umugabo we Sendagare Slyavain bahawe inzu, bavuze ko batunguwe no kuba batujwe mu nzu nziza kuko batari babizi.

Yagize ati “Njye sinari mbizi nabyutse nigira gusenga kuri Paruwasi kuko ntari nzi ko mpabwa inzu ngaruka ngeze ku gasoko ka Ndaburaye kari mu Mapindura, barambwira ngo twabonye inzu i Mututu nahise mbaza ngo ubwo se yagiwemo na nde? Barambwira ngo muzehe yagiyeyo nje hano nsanga ni ukuri koko!”

Slyavain ati “Ibyo nsanze sinari mbizi ndabona Imana itangiye kutugeza mu ijuru tutarapfa kuko iyi nzu ntabwo nari nzi ko nayibamo, najyaga mpita mu nzira ndeba iz’abandi nkabona njye ntibyangirirwaho haragashimirwa Leta nziza.”

Uyu muryango ufite abana babiri basigaye mu rugo, uvuga ko ubu ugiye kuba heza kuko mbere aho bari batuye hari habi kuko babaga mu kazu badakwirwamo. Bashimira Leta yaboroje muri gahunda ya Girinka.

Iyi nzu n’izindi uyu muryango watujwemo yubatswe n’Akarere ka Nyanza gafatanyije n’Inama y’igihugu y’Abagore ku rwego rw’igihugu.

Mukagasangwa Consoleé ushinzwe imiyoborere myiza mu Nama y’igihugu y’Abagore ku rwego rw’igihugu yibukije abahawe inzu ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame abakunda.

Ati “Ntekereza ko babizi ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame abakunda kuko ibi byose ni we babikesha.”

Urwo ni uruganiriro rw’iyo nzu

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yasabye abatujwe mu nzu na Leta kuzifata neza.

- Advertisement -

Ati “Turakangurira abatujwe muri izi nzu kuzifata neza aho kugira ngo inzu ijye ikomeza gusubirwamo, ahubwo ayo mafaranga ajye gufasha n’abandi.”

Inzu 20 ni zo zubakiwe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zubatswe mu Murenge wa Kibirizi. Abatujwe muri izo nzu bakaba bahawe n’ibikoresho birimo intebe ndetse n’ibiribwa.

Muri uyu Murenge wa Kibirizi kandi hakaba haremewe abaturage 40 batishoboye batangirwa umusanzu w’ubwisungane mu kwicuza (Mituel de sante), muri rusange mu Karere ka Nyanza muri uyu mwaka hakaba harubatswe inzu 99.

Ubuyobozi bwasabye abatujwe muri aya mazu kuyafata neza

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Nyanza