Nyaruguru yahawe amavuriro 3 azatanga serivise zirimo kuvura amaso n’amenyo

Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye na UNICEF batashye ku mugaragaro amavuriro y’ibanze atatu yo ku rwego rwa kabiri (second poste de sante) azatanga serivisi zo kubyaza, ubuvuzi bw’amenyo n’ubw’amaso mu Karere ka Nyaruguru.

Muri serivisi amavuriro atatu azatanga harimo ubuvuzi bw’amenyo n’ubw’amaso

Aya mavuriro azatanga serivise ku batuye Utugari twa Mishungero na Ruhinga mu Murenge wa Nyabimata, n’Akagari ka Cyanyirankora mu Murenge wa Kivu, yatashywe ku wa Kabiri tariki 10 Gicurasi, 2022.

Biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo korohereza no kwegereza Abanyarwanda serivisi zita ku bubuzima zinoze kandi zihendutse.

Abaturage bishimiye kuba begerejwe aya mavuriro y’ibanze aje akenewe. Umuturage wo muri utu tugari wakeneraga serivisi zirimo izo kubyaza, cyangwa ubuvuzi bw’amenyo n’ubw’amaso yakoraga urugendo rurerure rw’amasaha atatu ajya ku Bitaro bya Munini rimwe na rimwe kubera ubuke bw’abaganga bagerayo bakazihabwa bitinze.

Ubu bazajya bazibonera hafi bakoze urugendo rw’iminota 30. Biyemeje kubahiriza gahunda yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kubungabunga ibikorwa remezo begerejwe.

MWİSENEZA Jean Marie Vianney ati ”Aho twivurizaga byadusabaga kwambuka amazi rimwe na rimwe ikiraro kikavaho tukagaruka tutivuje, twahekaga umugore utwite agahura n’ingorane kubera urugendo, ubu ni byiza tuzajya tugerayo bitatugoye, hari n’umuhanda turashimira ubuyobozi bw’igihugu.”

MUHİMPUNDU Jacqueline wo mu Kagari ka Mishungero mu Murenge wa Nyabimata, Nyaruguru yishimira zimwe muri serivise zirimo izo kubyara bazajya babona ku ivuriro ry’ibanze.

Ati ”Turishimye bizatugabanyiriza imfu z’ababyeyi n’abana n’ingorane twahuraga na zo. Turashima Leta yatwegereje iri vuriro hafi tuzubahiriza inshingano zacu, twivuriza ku gihe no gutanga mituweli.”

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwizeje abaturage gukomeza gukora ubuvugizi hakazongerwa umubare w’Abaganga badahagije mu Bigo Nderabuzima byo muri aka karere.

MURWANASHYAKA Emmanuel ati ”Abarwayi ni benshi baruta umubare w’Abaganga bari aha, ejo cyangwa ejobundi ku bufatanye n’izindi nzego tuzongera umubare w’abavuzi by’umwihariko Abaforomo. Intego ni uko umuturage ahagera kare agataha kare.”

Umuyobozi wa SFH Rwanda, WANDERA Manasseh avuga ko iyi ari gahunda ikomeza bafatanyije na Leta y’u Rwanda na Unicef n’abandi bafatanyabikorwa bazakorana na Minisiteri y’Ubuzima n’ubuyobozi bw’Uturere  hakarebwa ahakenewe aya mavuriro no gusana ahari, ndetse no guhugura abakozi.

Ati ”Tuzakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda gusana, kubaka aya mavuriro tunahugura abandi bakozi. Ni gahunda ikomeza igikenewe ni cyifuzo cy’abaturage.”

Akarere ka Nyaruguru gahana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, karimo ibigo nderabuzima 36, gafite Imirenge 14 gatuwe n’abaturage 294, 334 abarenga kimwe cya kabiri 53% ni abagore naho 80% bari munsi y’imyaka 40 y’amavuko. Utugari twa Mishungero na Cyirankora dutuwe n’abaturage bangana na 4% by’abatuye Akarere bose.

MUHIRE Donatien /UMUSEKE.RW