Nyuma ya London, Minisitiri Biruta yagiye mu Bugereki

Ibiro bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga byatangaje ko Minisitiri Vincent Biruta yasoje uruzinduko rwe mu Bwongereza ahita yerekeza mu Bugereki, ndetse yasinye amasezerano atandukanye y’ubufatanye.

Minisitiri Nikos Dendias ubwo yakiraga Dr Vincent Biruta kuri uyu wa Gatanu

Ubutumwa bwo kuri Twitter ya Minisiteri bugira buti “Minisitiri ubu ari mu ruzinduko rw’akazi i Athens yakiriwe na mugenzi we Nikos Dendias. Baganiriye gukomeza ubufatanye mu bintu bitandukanye ibihugu bifitemo inyungu, kandi basinye inyandiko y’imikoranire mu bijyanye n’umuco na siporo.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubugerezi, Nikos Dendias yavuze ko uruzinduko rwa Dr Biruta rukurikiye urwo aheruka kugirira muri Africa agasura ibihugu 7 birimo n’u Rwanda.

Yatangaje ko ibiganiro yagiranye na Minisitiri Biruta byibanze ku bufatanye mu guteza imbere ubukungu, ishoramari, umuco n’imibanire.

Ku rwego mpuzamahanga, Nikos Dendias yavuze ko uruzinduko rwa Minisitri Biruta ari ikigaragaza ko Uburayi n’Ubugereki bikomeje gushaka inshuti muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Ati “Twamaganye twembi ikoreshwa ry’imbaraga za gisirikare. Kandi twizera ko bizagerwaho, ko ibyo kongera kwigarurira ibihugu bidafite umwanya mu kinyejana cya 21.

Ikiyongera kuri ibyo, u Rwanda rugira uruhare runini mu Miryango Mpuzamahanga. Ibihugu byacu byombi bisangiye ubwo bushake n’amahame yo gukemura ibibazo mu mahoro hisunzwe amategeko mpuzamahanga.”

Mu byaganiriweho harimo kugirana ubufatanye mu ishoramari n’iterambere ry’umuco na siporo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’umuco na siporo hamwe na Minisitiri w’Umuco mu Bugereki, Lina Mendoni.

Uruzinduko rwa Biruta mu Bugereke rwabanjirijwe n’urwo yagiriye mu Bwongereza kuva ku wa Gatatu, akaba yarusoje kuri uyu wa Gatanu ahurana n’Intumwa idasanzwe ya Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ireba iby’ubucuruzi mu bihugu by’u Rwanda, Kenya, Uganda na DR.Congo, witwa Lord Popat. Baganiriye ubufatanye mu bucuruzi, ubuhinzi n’ishoramari mu Rwanda.

- Advertisement -

Birita yanahuye na Minisitiri w’Ubutabera w’Ubwongereza Vote Pursglove wari kumwe n’itsinda ry’Abadepite.

Aba bo baganiriye ku bijyanye n’amasezerano y’ubufatanye hagati y’Ubwongereza n’u Rwanda mu bijyanye n’abimukira, ndetse n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubugereki aratangira uruzinduko rw’amateka i Kigali 

UMUSEKE.RW