Nyuma y’umwaka Nyiragongo irutse, abaturage basabwe kugira ubwirinzi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Iruka rya Nyiragongo ryahitanye ubuzima bw'abantu 20

Nyuma y’umwaka ikirunga cya Nyiragongo kirutse kikangiza byinshi mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zawo, Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku birebana n’ibirunga cy’i Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyatangije ibiganiro bigamije kwigisha abaturage uko bakwirinda ingaruka ziterwa n’iruka ry’ibirunga.

Iruka rya Nyiragongo ryahitanye ubuzima bw’abantu 20

Iki kirunga cyarutse ku wa 22 Gicurasi 2021, cyangije ibikorwa remezo byinshi biri mu nkengero zacyo ndetse gihitana n’ubuzima bw’abantu 30.

Inzu zisaga 1000 zarasenyutse, imiyoboro y’amazi yaracitse cyo kimwe n’amashanyarazi ku buryo hari ibice bimwe mu Mujyi wa Goma bigicanirwa n’u Rwanda.

Kugeza ubu, bamwe mu bakuwe mu byabo n’iruka rya Nyiragongo babayeho nabi mu nkambi bubakiwe munsi y’ikirunga no mu Mujyi wa Goma.

Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku birebana n’ibirunga cy’i Goma kivuga ko kuri iki cyumweru tariki ya 22-24 Gicurasi cyatangije ibiganiro bizafasha abaturage guhangana n’ingaruka zatewe n’iruka rya Nyiragongo.

Hari hamaze iminsi higishwa ubwirinzi bushingiye ku kugira isuku y’imboga n’imbuto basarura mu nkengero z’iki kirunga hamwe no kwirinda gukoresha amazi y’imvura n’ibiyaga.

Mu duce twa Kibati, Shaheru, Mudjoga haherutse kugaragara ibimenyetso bitandukanye birimo imyotsi ijya gusa nk’ubururu, kwangirika kw’ahantu hacikamo hamwe n’imyotsi y’ibirunga bijyana no kumvikana k’umwuka wa SO2.

Hari udusenyi duto duherutse kuboneka tumanukira ahatuye abantu, OVG ivuga ko dushobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Kuva mu 2010 ibikoma bishyushye (Magma) byuzuye mu nda y’iki kirunga ku buryo icyo kiba kibura gusa ari imbarutso yatuma kiruka.

- Advertisement -

Muri Nzeri 2020, OVG yari yatanze umuburo ko Nyiragongo ishobora kongera kuruka hagati y’imyaka ine n’irindwi iri imbere.

Hari hagaragajwe ko iryo ruka niriramuka ribayeho rizagira ingaruka ku bantu barenga miliyoni ebyiri batuye mu nkengero z’icyo kirunga cyane cyane mu Mujyi wa Goma n’uwa Rubavu mu Rwanda.

Kuwa 22 Gicurasi 2021 ubwo Nyiragongo yarukaga, abantu ibihumbi bahungiye mu bice birimo Sake, Bukavu no mu Rwanda.

Kuruka kwa Nyiragongo muri Gicurasi 2021 byahitanye ubuzima bw’abantu 30, bisenya amazu, ibikorwaremezo, bisiga ababarirwa mu bihumbi babayeho mu buzima bw’impunzi imbere mu gihugu.

Ikirunga cya Nyiragongo kiri ku butumburuke bwa metero 3 470, giherereye muri kilometero 20 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma. Ni kimwe mu birunga bikiruka ku Isi ndetse gifatwa nka kimwe mu bifite ubukana bukomeye.

Ubwo iki kirunga cyarukaga mu 1977 abarenga 600 bitabye Imana ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo. Mu 2002 na none mu iruka ry’iki kirunga ryamaze amasaha 12 abantu babarirwa mu 250 bitabye Imana abandi babarirwa mu bihumbi 350 bava mu byabo.

Abaturage basabwa kurebana ubushishozi amabara ababurira nkaho ibara rikiri umuhondo rivuga ko ikirunga kiri mu bikorwa byo kwiremamo ibikoma kitagiye kuruka, mu gihe iyo ikirunga kiri mu bihe byo kuruka hashyirwaho ibendera ry’umutuku riburira abantu kugira ngo bahunge.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW