P. Kagame yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa Commonwealth

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Commonweath, Patricia Scotland barebera hamwe aho imyiteguro y’inama ya CHOGM igeze.

Umuyobozi wa Commonweath, Patricia Scotland yagiranye ibiganiro n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, kuri uyu wa Mbere, tariki 2 Gicurasi 2022, byatangaje ko Perezida Paul Kagame yakiriye Mme Patricia Scotland, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth baganira ku nama ya CHOGM izabera mu Rwanda mu Kwezi gutaha.

Patricia Scotland ari i Kigali aho azitabira inama ya 12 y’abakuru b’inzego zishamikiye kuri Commonwealth zirwanya ruswa muri Afurica.

We, na Perezida Paul Kagame banaganiriye ku nama ya CHOGM 2022 izakirwa n’u Rwanda muri Kamena 2022.

Inama y’abakuru b’inzego zirwanya ruswa muri Afurika zishamikiye ku Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza izabera i Kigali kuva ku wa 3 – 7 Gicurasi, 2022, barebera hamwe uburyo bakongera imbaraga mu kurwanya ruswa.

Umunyamabanga wa Commonwealth, kuri twitter yavuze ko yishimiye kuza mu Rwanda kureba aho imiyiteguro y’inama ya CHOGM igeze, asaba u Rwanda n’Abanyarwanda gukomeza gushyira imbaraga mu gutanga urugero rwiza mu kwakira iyi nama.

Yanashimye aho u Rwanda rugeze rwitegura iyi nama.

Agaruka kuri iyi nama ya 12 y’inzego zishamikiye kuri Commonwealth zirwanya ruswa muri Afurika, Patricia Scotland, yavuze ko  ubufatanye n’imikoranire y’ibihugu ari yo ntsinzi mu guhangana na ruswa.

Ibi ngo bizafasha mu kubaka ibihugu byiza bizira ruswa bizaragwa abakiri bato, ashimangira ko Commonwealth izakomeza gufasha ibihugu kubaka inzego z’imiyoborere ihamye.

- Advertisement -

Umujyanama w’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth agakurira n’ishami ry’imiyoborere, Dr Roger Koranteng, yavuze ko iyi nama ya 12 ihuza inzego zishamikiye kuri Commonwealth zirwanya ruswa muri Afurika izarebera hamwe aho ibihugu bigeze bishyira mu ngiro intego zirambye z’iterambere [SDG Goal 16], n’aho urugendo rwo kurwanya ruswa rugeze.

U Rwanda ruritegura inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma mu bihugu bikoresha Icyongereza izaba muri Kamena 2022, nibwo bwa mbere izabera muri Africa

NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW