Perezida Macky Sall yishimiye ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame na Tshisekedi

Perezida wa Senegal, Macky Sall yatangaje ko yagiranye ibiganiro byiza na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi wa DR Congo, Felix Antoine Tshisekedi byibanze kuguhosha intambara no kongera kubana.

Ku Cyumweru no ku wa Mbere Macky Sall uyoboye Africa yunze Ubumwe yabashije kuvugisha Perezida Paul Kagame na Perezida Felix Tshisekedi

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida wa Senegal Macky Sall yavuze ko yishimiye kuba yaganiriye na Perezida Kagame na Tshisekedi.

Ati “Ndashimira Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi ku biganiro twagiranye kuri telefone ejo hashize n’uyu munsi mu rwego rwo gushaka igisubizo cy’amahoro ku bwumvikane buke hagati ya DRC n’u Rwanda.”

Perezida Macky Sall yasabye mugenzi wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço gukomeza inzira y’ubuhuza iganisha ku mahoro hagati y’u Rwanda na DR Congo.

Umwuka mwiza hagati y’u Rwanda wongeye kuzamo agacu nyuma y’uko umutwe wa M23 wongeye kubura intwaro ugahangana n’ingabo za Leta ya Congo FARDC, iki gihugu cyahise gishinza u Rwanda gutera inkunga uyu mutwe ariko u Rwanda rubitera utwatsi.

Gusa ntibyabujije ko ibisasu byatewe mu Rwanda mu Karere ka Musanze, ingabo z’u Rwanda zahise zisaba ibisobanuro kuri ubu bushotoranyi. Gusa ntibyabujije ko ingendo za sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere Rwandair zihagarika muri DR Congo.

Ntibyarecyereye aha kuko ingabo z’u Rwanda zongeye gusaba Leta ya Congo kurekura abasirikare babiri bari bafashwe bashimuswe n’ingabo za Congo zifatanyije na FDRL, ni mu gihe iki gihugu cyo kivuga ko cyabafatiye ku rugamba.

Ku rundi rhande Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, wari uhagarariye Perezida Kagame mu nama y’abayobozi biga ku kibazo cy’iterabwoba I Malabo ku wa 28 Gicurasi 2022.

Yavuze ko u Rwanda rwari rufite uburenganzira bwo gusubiza Congo narwo rukarasayo, anavuga ko Perezida Kagame ubwe yabyibwiriye Tshisekedi ko u Rwanda rwari rufite uburenganzira bwo kubasubiza

- Advertisement -

NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW