Perezida Ndayishimiye arakangurira Abarundi kurya inyama z’ibifwera -Sobanukirwa iby’aka kaboga

Perezida w’Uburundi, Ndayishimiye Evariste aherutse kubwira Abarundi ko bataramenya ibanga n’ubwiza buhishwe mu nyama y’igifwera cyangwa ikinyamunjonjorerwa, ndetse abashishikariza kurya zimwe mu mboga bakunze kujugunya. We avuga ko vuba aha atangira korora isazi. Impuguke mu mirire yaganiriye n’UMUSEKE ku bijyanye n’inyama y’igifwera, ngo hari ababirya.

Perezida Ndayishimiye Evariste asaba Abarundi kureka kunenga inyama zuzuye intungamubiri

Mu kiganiro aherutse guha itangazamakuru mu Cyumweru gishize, Perezida Ndayishimiye yanenze abaturage, bavuga ko bashonje kandi nyamara byinshi bagakwiye kurya babijugunya.

Yagize ati “Aha tuvuga ngo turashonje, nagiye mbona, bamwe ngira ngo musoma amakuru cyane, nagiye mbona ahantu ubu barya ubuzimba bw’igitoki, twebwe ngo ubimba bw’ibitoki baburiye harigeze gutera amapfa mu Burundi, haba inzara ikomeye cyane, ngo baryaga ubuzimba bw’ibitoki, nabonye igihugu (baburya) bambwira ko ari sawa kubera vitamine bufite, bambwira ko bufite vitamine nyinshi, iteke ry’igitoki, ari ryo barya uno munsi.

Twebwe iwacu amababi y’ibishayote ntituyarya ari imboga, amababi y’inyanya ntiyurya ari imboga, ibyo tutarya ni byinshi kandi ari imboga, kubera turahaze. Hari umurundi urarya inyama y’igifwera? Ntibyuzuye hano? Si inyama nziza, proteine, igikogoshi, umubirizi hari Umurundi urya umubirizi? Kubera iki, ni uko tudashonje!”     

Perezida Ndayishimiye avuga ko Abarundi bakunda kwiganyira ngo barapfuye aho gushaka igisubizo.

Ati “Ni Mukurukuru wavuze ngo abarunzi barahaze, ngo ibikogoshi ntabyo barya, ariko Abakongomani niyo nyama nziza, y’igifwera, ni inyama ikomeye cyane, ariko ntacyo, jyewe mfite umugambi umunsi umwe nzabyorora ibifwera mfite umugambi.”

Ndayishimiye avuga ko yoroye imisiba (iminyorogoto), ndetse ngo yavuganye n’umusore wo mu Giheta (i Burundi) woroye isazi, na we ngo bavuganye uburyo yatangira kuzorora.

Yagize ati “Twahoze twumvikana n’umuhungu worora isazi, yamaze kumpa proforma ngo tuture hanze isazi, isazi zo korora “originale”, abantu babyumva gutyo, none ubutunzi muzi ko buva he? None ikilo cy’iminyorogoto muzi ko nkigurisha anga he? Wibaza ko wampa ibihumbi 300Frw nkaguha? Ni ubworozi bukomeye, none isazi umuntu yaziyororera, mugomba gushaka amafaranga.”

Uyu Muyobozi ashishikariza Abarundi gukura amaboko mu mufuka bagakora, avuga ko ahinga ibizinu (Ibihumyo) kandi ko byamuteje imbere, we n’abandi babihinga ndetse ngo arabagurira akabitunganya ku buryo we buri munsi asaruro kg 300 kandi ngo ikilo kimwe cy’ibyumye akigurisha amafaranga y’Amarundi 30,000, ikilo cy’ibibisi akigurisha amafaranga y’Amarundi 6000.

- Advertisement -

Ubusanzwe byinshi mu byo Ndayishimiye avuga biribwa, nk’ikinyamujonjorerwa (igifwera), haba mu Rwanda ndetse n’iyo mu Burundi ntibarabimenyera kubera umuco ariko Umuhanga mu by’imirire yemeza ko IGIFWERA kiribwa ndetse inyama yacyo ifite ibanga.

 

Ese ni zihe ntungamubiri zihishemo?

Mukakayumba Anastasie, ni umuyobozi w’Ikigo n’ivuriro mbonezamirire akaba n’impuguke mu mirire (nutrionniste), yabwiye UMUSEKE ko iki kiribwa ubusanzwe kitakirwa muri sosiyete ahanini bitewe n’imico itandukanye y’ibihugu, ariko ko cyifitemo intungamubiri nyinshi.

Yagize ati “Ikinyamunjonjorerwa kiri mu biribwa byo mu mazi (sea food), bikaba bikoreshwa cyane muri sosiyete zitandukanye, bigakoreshwa kubera intungamubiri zikungahaye baba babikurikiyeho, ariko kandi bikaba bisanzwe biri no mu muco wabo.”

Uyu muhanga mu by’imirire avuga ko muri Canada ariho hihariye ibiribwa by’ibinyamunjonjorerwa kandi binahenze cyane.

Ikindi gihugu ni Maroc, ifite ibiryo bikunze kuvangwamo n’ikinyamunjonjorerwa, harimo ibihumyo, ndetse n’amasupu atandukanye.

Mukakayumba avuga ko ibinyamunjonjorerwa biri mu moko, impumuro ndetse n’imiterere itandukanye.

Igifwera kiri mu kaboga kanyura abakomeye kubera intungamubiri kibitsemo

 

Kuki abantu babirya ?

Uyu muhanga asobanura impamvu abantu babirya yagize ati “Igituma abantu babirya, akenshi ni intungamubiri baba bakurikiyemo. Ubushakashatsi buvuga ko 100g z’ibinyamunjonjorerwa, haba harimo karoli 82, hakaba harimo protein (intungamubiri) zingana na 16g. Ni protein zigiye kuba zegereye iz’amagi.”

Avuga kandi ko mu binyamushongo bifitemo imyunyu ngugu ndetse na za vitamine zo mu bwoko bwa B zitandukanye zirimo B12 ingana na Micrograme 0.5,B9, 8.5 B6, Milegrame 0,235 B3, Milegarama 4.7 B2,0.11, B1 Micrograme 0,02, ikaba ifite intungamubiri nyinshi cyane ugereranyije n’ibindi biribwa.

Amazi muri byo aba afite 79.%.Yifitemo kandi amavuta angana na 1.2%, afashe n’arekuye (saturate, non saturate),  harimo za Omg 3 iri ku rugero rwa 0,1312g na Omg6.0,121g ,Omg9.0,114mg.

 

Attention! Ibinyamunjonjorerwa byose ntibiribwa!

Mukakayumba Anastasie, avuga ko hari ibinyamunjonjorerwa biribwa n’ibitaribwa, atari byose biribwa nk’uko abantu bashobora kubikeka.

Uyu muhanga mu byimirire avuga kandi ko abantu baba bakwiye kwitondera uburyo bitunganywa kuko bishobora kuba byatera uburwayi mu gihe bidatunganyijwe neza.

Yagize ati “Uburyo bwo kubitunganya abantu bagomba kubyitondera nk’uko ibiribwa byo mu mazi byitwararikwa, uburyo bibikwa, na byo bagombye kubyitondera, kuko bishobora kuba hari indwara zabivamo zikajya ku bantu.”

Asanga iki kiribwa cyafasha ababyeyi bonsa n’abana bakiri bato mu rwego rwo kwirinda imirire mibi.

Iki kiribwa mu bihugu byateye imbere nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyatangiye kuribwa mu myaka yo mu 1980. Icyo gihe, nibura ku mwaka ubucuruzi bwabyo bwabarirwaga mu gaciro ka miliyoni 300$. Ndetse buri tariki ya 24 Gicurasi, hizihizwa umunsi wagihariwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Ndayishimiye yavuze ko agiye korora ibifwera nyuma yo korora iminyorogoto

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW