Prince Kid, utegura Miss Rwanda yaregewe Ubushinjacyaha, menya ibyaha akekwaho

Kuri uyu wa Gatatu dosiye ya Ishimwe Dieudonné uyobora ikigo gitegura irushanwa rya Miss Rwanda yoherejwe mu Bushinjacyaha, aregwa ibyaha bifitanye isano no gusambanya bamwe mu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Ishimwe Diedonne bita Prince Kid ni we utegura irushanwa rya Miss Rwanda

Amakuru UMUSEKE wamenye, uyakuye mu Rwgo rw’Ubugenzacyaha ni uko iyi dosiye yagejejwe mu Bushinjacyaha kuri uyu wa 04/05/2022.

ISHIMWE DIEUDONNE bita Prince Kid ni umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back up itegura irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda.

Akurikiranyweho ibyaha 3, Gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato (Rape),  Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ibi byaha aregwa bihanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka 15 no gutanga ihazabu ya miliyoni 1 kugera kuri miliyoni 2Frw.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thiery yabwiye UMUSEKE ko biriya byaha Ishimwe akekwaho yabikoze mu bihe bitandukanye, abikorera bamwe mu bagiye bitabira amarushanwa ya Nyampinga (Miss Rwanda) yabaye mu bihe bitandukamye.

Yagize ati “RIB irasaba abantu kugendera kure ibi byaha, ko nta we uzihanganirwa igihe cyose azaba yagaragaweho ibi byaha.”

Dr Murangira avuga ko RIB isaba abantu bashobora kuba barakorewe ihohoterwa nk’iryo rishingiye ku gitsina bakaba barabicecetse kubera gutinya, kwegera RIB bagatanga ikirego.

Ati “Ntabwo ibi byaha byashira ababikora badahanwe. RIB irihanangiriza abakoresha Imbuga nkoranyambaga (Social Media users) baha inkwenene, umuntu wese uba watanze ikirego cy’ihohoterwa yaba yarakorewe, nkaho atashimiwe igikorwa cyiza nk’icyo cyo kudahishira icyaha cy’ubugome.”

- Advertisement -

Tariki 26 Mata, 2022 nibwo amakuru y’itabwa muri yombi kwa ISHIMWE Dieudonne yamenyekanye, gusa yari yafashwe mbere yaho.

Gusambanya abakobwa muri Miss Rwanda, Umuyobozi ubitegura yatawe muri yombi

Perezida Paul Kagame muri Congress ya RPF-Inkotanyi yagarutse ku ifungwa rye, n’ibyaha akekwaho, avuga ko bidakwiye kwihanganirwa ko abakobwa cyangwa abagore basambanwa mu buryo ubwo ari bwo bwose hagamijwe kubashukisha ibintu cyangwa kubazamura mu ntera.

P.Kagame aciyeho umurongo ku basambanya abakobwa muri Miss Rwanda no muri Leta

UMUSEKE.RW