Gusambanya abakobwa muri Miss Rwanda, Umuyobozi ubitegura yatawe muri yombi

Umuyobozi wa Sosiyete itegura irushanwa rya Miss Rwanda yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abakobwa bitabira irushanwa, nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwabibwiye UMUSEKE.

Ishimwe Diedonne bita Prince Kid ni we utegura irushanwa rya Miss Rwanda

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonne yatawe muri yombi ku wa Mbere akekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, yabwiye UMUSEKE ko iperereza rigikomeje.

Ati “Yafunzwe ejo, arakekwaho ibyaha byo guhohotera abitabiraga irushanwa. Akurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina. Turacyari mu iperereza.”

Ntibiramenyekana niba hari umwe mu bakobwa basambanyijwe wareze, gusa, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha avuga ko byatahuwe mu buryo busanzwe uru rwego rukoramo iperereza.

Umwe mu bahafi mu bagira uruhare mu bikorwa byo gutegura Miss Rwanda, yabwiye UMUSEKE ko iby’itabwa muri yombi k’Umuyobozi w’irushanwa na we yabyumvise atyo, ko nta yandi makuru abiziho.

Ifungwa ry’Umuyobozi wa Miss Rwanda rije mu gihe uwari Umuyobozi w’Itunamaho, Miss Nimwiza Meghan yatandukanye n’abategura iri rushanwa akaba yarabitangaje mu itangazo yasohoye ku rukuta rwa Twitter rwa Miss Rwanda, ku wa 19 Mata 2022.

Iri tangazo ryagiraga riti “Twifuje kubamenyesha ko Miss Nimwiza Meghan yatandukanye n’umuryango wa Miss Rwanda.”

Ntabwo havuzwe impamvu batandukanye.

- Advertisement -

Miss Nimwiza Meghan yambaye ikamba rya Miss Rwanda 2019 asimbuye Miss Iradukunda Liliane.

Tariki 25 Gicurasi 2020, nibwo Miss Meghan yari yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda.

Ishimwe amaze imyaka 8 ategura iri rushanwa rigamije kuzamurira icyizere umwana w’umukobwa. Ni nyuma y’uko iri rushanwa riva mu maboko ya Minisiteri ya Siporo n’Umuco, rigategurwa na kiriya kigo abereye umuyobozi.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW