Producer Iyzo arashinjwa ubuhemu n’umuhanzi ukizamuka

Igena Marry n’umuhanzi ukizamuka ukomoka mu Karere ka Rubavu ariko agakorera umuziki we i Kigali arashinja Producer Iyzo kumuhemukira akagurisha indirimbo ye ku muririmbyikazi w’Umurundi.

Producer Iyzo arashinjwa kugurisha indirimbo y’umuhanzi ukizamuka

Iyi ndirimbo ya Igena Mary yagurushijwe Umurundikazi maze nawe ayikorana na Davis D.

Mu kiganiro Igena Marry yagiranye n’UMUSEKE yagaragaje akababaro yatewe na Iyzo Pro kubwo kumufatira Indirimbo akayitanga kandi atabizi.

Yagize ati ” Iyzo twarahuye ankorera indirimbo yitwa ‘Mutima’ ikimara kurangira igeze hanze hashize ukwezi ansaba ko nayikorera Remix nkayisubiranamo na Davis D Ariko abajyanama banjye barabyanga nyuma nza kumva yayihaye umukobwa w’umurundi kazi ayisubiranamo na Davis D bayihindurira izina”

Avuga ko indirimbo ye Mutima bayihinduye bakayita ‘Say Yes” igarukamo n’amajwi ya Igena Marry mu nyikirizo yayo.

Ati “Ibi bikomeje gutya byaba ari uguca intege abana bakizamuka dore ko baba batanze byinshi kugira ngo inzozi zabo zigerweho.”

Urebye ku muyoboro wa Youtube  Mutima ya Igena Marry imaze amezi arindwi mu gihe iya Davis D n’uwo murundikazi witwa Yvone imaze amezi ane.

Inshuro zose UMUSEKE washatse kuvugana na Iyzo Pro kuri ibi ashinjwa na Igena Mary yaruciye ararumira.

Si ubwa mbere Iyzo Pro yaba akoze ibisa nk’ibi kuko yigize kuvugwa mu kibazo gisa nk’iki aho byavugwaga ko yatanze indirimbo ya Charly na Nina ku muhanzikazi witwa Gloria Bugie.

- Advertisement -

Uyu muco kandi ureze ku batunganya muzika mu Rwanda aho bafata indirimbo z’abahanzi barazishyuye bakaziha abandi.

Igena Marry ni umuhanzi ufashwa mu muziki na Ben Kayiranga baherutse no guhurira mu ndirimbo nshya irimo na AMAG The Black.

Igena Marry avuga ko yakorewe ubuhemu na Iyzo Pro

Reba amashusho y’indirimbo Mutima ya Igena Marry 

Indirimbo Say Yes ya Yvonne ft Davis D

MUNEZERO MILLY / UMUSEKE.RW