RDC: Hamuritswe filime mbarankuru ku bwicanyi bubera muri Ituri

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Ituri mu Mujyi wa Bunia hamuritswe filime mbarankuru yiswe “Machine à tuer” yerekana ubwicanyi ndengakamere bubera muri iriya ntara.

Abarenga 500 biga muri Kaminuza ya Shaloom yi Bunia nibo bakurikiye iyi filime ubwo yamurikwaga ku mugaragaro kuri uyu wa 30 Mata 2022.

Igitekerezo nyamukuru cy’iyi filime gishingiye ku ntugunda, intambara n’ubwicanyi bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro muri Ituri.

Abatunganije iyi filime mbarankuru bagaragaje ko bagowe bikomeye n’itunganwa ryayo kubera imitwe yitwaje intwaro itari iboroheye kuko bashakaga kugaragaza ibikorwa byayo.

Umwe mu bakurikiye iyi filime yagize ati “Nasutse amarira nkibona ibi bintu, abakecuru bafashwe ku ngufu, ababyeyi barishwe, abana baricwa nta kubabarira, leta iraho irebera nta n’icyizere ko bihagarara.”

Richard Uyer Thumithu, wakoze iyi filime yavuze ko ari impuruza ku nzego z’igihugu na Mpuzamahanga ku bwicanyi bubera muri Ituri by’umwihariko ku ihohoterwa rikorerwa abagore.

Yagize ati “Amahoro ntayo tubona. Ntitwategereza amahoro kuri MONUSCO n’abanyamahanga.Oya”

Visi Guverineri wa Ituri wakurikiye imurikwa ry’iyi filime igereranwa n’imashini y’ubwicanyi, yasabye abatuye Ituri kunga ubumwe kugira ngo bahashye imitwe yitwaje intwaro.

- Advertisement -

Biteganijwe ko “Machine à tuer” izerekanwa no mu zindi Kaminuza zi Bunia mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko gutsimbataza ubumwe n’amahoro.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW