Regis Muramira uzwi nk’umutaripfana muri Siporo yimukiye kuri Fine Fm

Umunyarwanda ukunda ruhago aho ava akagera azi ikiganiro “Urukiko rw’Ubujurire rw’imikino” gitambuka kuri Fine Fm kizwiho kudaca ku ruhande no kutarya iminwa kw’abagikora bavuga ukuri kose bise kumena umuceri.

Regis Muramira asinya amasezerano y’akazi kuri Fine Fm

Iki kiganiro guhera kuwa 22 Mata 2022 cyari cyarahagaze ku mpamvu zo gushaka usimbura Kalisa Bruno Taifa werekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’uzasimbura Axel Horaho witegura gusanga umukunzi we muri Amerika.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gicurasi 2022 nibwo umunyamakuru uzwiho kutarya iminwa muri Siporo, Regis Muramira yashyize umukono ku masezerano yo gukora kuri iyi radiyo.

Ni amasezerano yasinyishijwe na Sam Karenzi usanzwe ari umuyobozi wa Fine Fm akaba ari nawe ukuriye ikiganiro cy’Urukiko rw’Ubujurire rw’imikino.

Usibye Regis Muramira wari umaze imyaka isaga 10 akorera City Radio, amakuru agera k’UMUSEKE avuga ko Leonidas Ndayisaba ukorera Flash Fm nawe nta gisibya kuwa mbere azumvikana kuri iyi radiyo ikorera ku Gisimenti.

Uyu mugabo winjiye mu Rukiko rw’Ubujurire rw’imikino azwiho kuba umutaripfana no kudahishira ibitagenda neza muri siporo.

Muramira ni umwe mu banyamakuru b’imikino bamaze igihe muri uyu mwuga kuko yawinjiyemo mu mwaka wa 2005. Yamenyekanye cyane nk’umunyamakuru uzi gukora amateka n’inkuru mbarankuru.

Muri 2013 yasohoye Igitabo na filime mbarankuru “KERA HABAYEHO”, ari nayo rukumbi ivuga ku mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Muramira yakoreye ibitangazamakuru binyuranye hano mu Rwanda nka City radio, Radio 1, Authentic FM, Umucyo FM, Yego TV, Clouds TV, Family TV na BTN TV.

- Advertisement -

Ikiganiro ’Urukiko rw’Ubujurire’ yinjiyemo cyatangiye kumvikana kuri Fine FM tariki ya 4 Ukwakira 2021, cyatangijwe n’abanyamakuru batatu Kalisa Bruno Taifa, Horaho Axel na Sam Karenzi nyuma yo kuva kuri Radio 10.

Nyuma baje kongeramo Niyibizi Aime utarahamaze kabiri. Yahise ajya kuri Radio One ya KNC.

Iki kiganiro kizajya gikorwa na Sam Karenzi, Regis Muramira, Leonidas Ndayisaba na Horaho Axel uzakora igihe gito kuko ari hafi kwerekeza muri Amerika .

Iki kiganiro kigira umwihariko kuko n’ubwo waba udakunda Radiyo gitambukaho urihangana ukumva abakora iki kiganiro basohoka muri studio ukabona kuvanaho urushinge.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW