REMA yahawe inkunga izifashisha mu kuzitira pariki ya Nyandungu

Ikigo kirambye mu bwubatsi bw’Iminara y’Itumanaho, IHS Towers Rwanda, cyahaye Ikigo cy’Igihugu cy’ibidukikije (REMA) inkunga y’amafaranga azifashishwa mu kubaka uruzitiro rwa Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Kabera Juliet na Kunle Iluyemi umuyobozi wa IHS

Inkunga yatanzwe na IHS Towers Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 100 Frw, azazitira 1Km mu gihe 6.5 Km zizazitirwa na Leta y’uRwanda.

Umuhango wo gutanga iyi nkunga wabereye kuri Pariki ya Nyandungu mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 10 Gicurasi 2022.

Habayeho gusobanurirwa ibice bigize iyi pariki no kwerekwa ubwiza buyigize harimo iibiyaga karemano, ubusitani bw’imiti ya Kinyarwanda yakoreshwaga mu kuvura, Ubusitani bwa Papa [Pope’s Garden], h’ingendo nyobokamana, inzira zo gukoreramo siporo ku igare cyangwa amaguru n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Kabera Juliet avuga ko amasezerano basinyanye na IHS Towers agaragaza ubushake bw’abikorera mu kubungabunga ibidukikije.

Ati “Kubona ikigo nka kiriya gishakisha mu ngengo y’imari yabo amafaranga yo gufasha mu gusana ibishanga byangiritse ni ibintu bishimishije.”

Avuga ko hari inka zacikaga aborozi baturiye Pariki ya Nyandungu zikona ubwatsi n’ibiti bikabangamira urusobe rw’ibinyabuzima biri muri iyi Pariki.

Ati “Kuko ibiti byahatewe, ibyatsi birimo kugerageza kugaruka icyo gihe inka zirabirisha bikaba bitamera nk’uko twifuza ko biba.”

Kubaka uruzitiro rw’iyi Pariki, Bigamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, gukingira ibikorwaremezo no kubibyaza umusaruro binyuze mu kwakira ba mukerarugendo.

- Advertisement -

Kunle Iluyemi umuyobozi wa IHS Towers Rwanda yavuze ko muri gahunda z’iki kigo harimo kuzafasha mu gusana ibishanga mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kurengera ibidukikije.

Yagize ati “Turifuza gukomeza gukorana na REMA kugira ngo ibi byose bigerweho.”

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uruzitiro rwa Pariki ya Nyandungu ifite ubuso bwa Km 7,5  izasozwa muri Nzeri 2022.

REMA itangaza ko uretse iyo Pariki ya Nyandungu imaze gutunganywa, hari n’ibindi bishanga bizatunganywa muri Kigali.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW