Ruhango: Ibura ry’amazi riratuma abaturage bavoma amazi y’ibinamba

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kayenzi na Nyarurama, mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, bavuga ko ibura ry’amazi rituma abaturage bavoma ibinamba. Ubuyobozi bw’Umurenge bukavuga ko hari umuyoboro mushya uzaha amazi abaturage barenga 3000.

Ayo bavoma ni amazi mabi, bavuga ko abatera inzoka zo mu nda

Abatuye mu Murenge wa Ntongwe bavuga ko kubona hashize igihe kinini bavoma ibinamba kubera ko nta mazi bagira.

Aba baturage bavuze ko n’abafite amavomo, babishyuza igiceri cya 20, kuko ufite Umuryango munini yishyura Frw 200 ku munsi bitewe na gahunda yo kumesa no gutekera abagize umuryango we.

Mabazi Félicitée avuga ko hari abavoma amazi yo mu muhanda atemba bakayakoresha.

Yagize ati: ”Aho amavomo rusange ari batwishyuza igiceri cya 20 ku ijerekani, ayo mafaranga ya buri munsi ni menshi abenshi ntibayabona.”

Mukamana Chantal avuga ko hari n’amavomo atagira amazi abayaturiye bakajya kuyashakira mu bishanga.

Ati: “Iyo uzengurutse mu Midugudu igize Utugari tw’uyu Murenge hafi ya twose usanga nta mazi igira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe Nahayo Jean Marie, yabwiye UMUSEKE  ko impamvu abo baturage batanga zitumvikana, kuko ngo hari amariba bubakiwe nubwo adahagije ugereranyije n’umubare wabo.

Abatuye mu bice by’amayaga, abo mu Murenge wa Ntongwe bavoma ibinamba

Nahayo yasabye abaturage kureka kuvoma amazi mabi, bakavoma amazi bubakiwe.

- Advertisement -

Ati: ”Dufite Umuyoboro uca mu Kagari ka Kebero, uha amazi ibiro by’Umurenge, amashuri ndetse n’ikigo cy’Imali SACCO.”

Gitifu yavuze ko basabye umuyobozi w’Uruganda rwa Kawa ko yubakira abaturage amavomero 2, rimwe rikaba rimaze kuzura.

Nahayo avuga ko Umuyoboro w’amazi mushya bagiye kubakirwa, ufite uburebure bwa km 8 ukazaha amazi ingo zirenga 700.

Abafite amazi muri uyu Murenge wa Ntongwe ni abaturage 29%.

Ikigega cy’amazi giherereye mu Kagari ka Kebero
Iriba rusange abaturage bubakiwe

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.