Rusizi: Abakoresha imbarura zirondereza ibicanwa bagenda biyongera

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko umuhigo wo gushyikiriza imbarura zirondereza ibicanwa nibura abaturage 1800 wagezweho kuri 88%, ubu buryo burasimbura abakoreshaga Biyogazi zasubiye inyuma.

Abakoresha imbabura zirondereza ibicanwa i Rusizi ngo baragenda biyongera

Mu kiganiro Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rusizi, Ndagijimana Louis Munyemanzi yagiranye n’UMUSEKE avuga ko nyuma yo kubona ko abaturage bakoreshaga Biyogazi cyane ku batuye mu bice by’icyaro zisubiye inyuma, hafashwe ingamba yo kwegereza abaturage imbabura zirondereza ibicanwa.

Ndagijimana avuga ko uyu muhigo ugeze ku rugero rwiza, kuko mu bagera ku 1800 biyemeje kuzishyikiriza abazibonye bageze ku gipimo cya 88%.

Yagize ati: ”Abakoresha imbarura zirondereza ibicanwa, benshi bifashisha briquette mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.”

Uyu Muyobozi  yavuze ko benshi mu bakoreshaga Biyogazi mu Mirenge y’icyaro batangiye guhabwa izo mbabura, abandi bakoresha Gazi.

Ntakirutimana Charles wo mu Murenge wa Kamembe, avuga ko abatuye mu Mujyi no mu cyaro basigaye bakoresha imbabura zirondereza ibicanwa, kuko Gazi bamwe bakoreshaga zazamuye ibiciro.

Yagize ati: ”Twasanze gukoresha imbabura zirondereza ibicanwa bihendutse.”

Niyompano Françoise wo mu Murenge wa Gihundwe, yabwiye UMUSEKE ko hari abatekesha amakara, abandi bakaba barahawe imbabura zirondereza ibicanwa akavuga ko aribo benshi.

Ati: ”Twebwe mu Mujyi twakoreshaga Gazi mbere, aho ibiciro bizamukiye twarazibitse twasubiye ku mbabura.”

- Advertisement -

Uyu muturage yavuze ko briquette bifashisha mu gucana izo mbabura ziboneka.

Umukozi ushinzwe ingufu za Biyogazi na rondereza mu Karere ka Rusizi, Manishimwe Viateur avuga ko kubaka Biyogazi byabatwaye ingufu nyinshi ariko umusaruro uba mukeya.

Ati: ”Twifuza ko abaturage benshi bakoresha amashyiga arondereza ibicanwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kugabanya ibyuka bohereza mu kirere.”

Imbabura zirondereza ibicanwa zatanzwe hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe, kuko abari mu cyiciro cya mbere bishyurirwa 90% abo mu cyiciro cya 2 bakishyurirwa 75% naho abari mu cyiciro cya 3 bakishyurirwa 45 zatangwa hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe: cat1 % by’ikiguzi.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Rusizi.