RUSIZI: Amazi ava mu isoko rya Nyakabuye ahangayikishije abaturage

Abaturiye isoko rya Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, bavuga ko iyo imvura iguye bagira impungenge ku bw’amazi menshi arivaho kuko akenshi abatwarira imyaka iyo atemba aracukura cyane.

Amazi ava muri iri soko iyo imvura yaguye ari nyinshi asenya ibikorwa by’abaturage

Iri soko ryubatse mu Mudugudu wa Site, mu Kagari ka Kamanu, mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, abarituriye bafite impungenge z’uko inzu zabo zishobora kubagwaho bitewe n’amazi ava mu isoko.

Abahatuye bavuga ko hari n’ubwo ayo mazi yigeze gutwara abana babiri ku bw’amahirwe nta wahasize ubuzima.

Umwe mu baduhaye amakuru yagize ati ”Amazi arushaho gucukura ajya hasi, kuzasana aho agenda asenya bizatwara amafaranga arenze igipimo usange ubushobozi bubaye buke.”

Undi ati ”Rwiyemezanmirimo aza kubaka iri soko yafashe amazi aho yanyuraga ayakuraho ayohereza mu mirima yacu, umufurege ukikijwe n’inzu hari abana bagwamo.”

Undi mubyeyi ati ”Umwana wange n’uw’umuturanyi baguyemo haboneka abantu bari gutambuka babakuramo.”

Hari uwatubwiye ko ayo mazi ubushize yamutwariye umurima wa karoti, anatwara ibigori n’amateke by’umuturanyi we.

Barasaba ko aya mazi yacishwa ahandi cyangwa bakayacira ruhurura imwe izajya iyajyana bitabaye ibyo bakimurwa.

Umuturage ati ”Bakora ibishoboka aya mazi bakayimura cyangwa bakimura abahatuye byaba byiza baturenganuye hataratakara ubuzima bw’umuntu.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis MUNYEMANZI avuga ko isoko ritari ryegurirwa Akarere, ko icyo bagiye gukora ari ukuvugana n’urwego rwaryubatse kugira ngo ikibazo bagikemure.

Ati ”Mu Cyumweru gitaha bazoherezwa abatekinisiye barebe ko ayo mazi bayakora cyangwa bacukure ibindi byobo, turabizeza ko mu Cyumweru gitaha igisubizo gishobora kuboneka, kuko isoko ritaregurirwa Akarere ntacyo karikoraho. Turavugana n’uwaryubatse arebe uko yakosora ibitarakozwe neza.”

Aba baturage bagerageje kwandikira Akarere ka Rusizi amabaruwa abiri babereka ikibazo cy’amazi aturuka muri iri soko, nta gisubizo bahawe.

Abarema iri soko ni abaturuka mu Mirenge ya  Nyakabuye, Bugarama, Gikundamvura, n’abandi bo mu Mirenge yo mu Karere ka Nyamasheke.

Abaturage bandikiye Akarere ka Rusizi ngo gakemure ikibazo cy’amazi ava kuri iri soko, ntabwo barasubizwa

MUHIRE Donatien /UMUSEKE.RW i RUSIZI.