Rwamagana: Babiri bapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Rwamagana
Abagabo babiri bo mu Murenge wa Musha, Akagari ka Nyabisindu  mu Karere ka Rwamagana,bapfiriye mu birombe by’amabuye y’agaciro ubwo bajyaga gucukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
UMUSEKE wamenye amakuru ko abo bagabo mu ijoro ryo kuwa 17 Gicurasi 2022,bigabye ijoro bakajya gushaka amabuye mu birombe byari byarasibwe, bajyayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abo bombi ubwo ibikorwa by’ubucukuzi byari birimbanyije,bagezeho babura umwuka, maze baza no kwitaba Imana.

Umugore w’umwe muri ba nyakwigendera, Muhizi Jean de Dieu, yavuze ko yaherukaga Umugabo we ku isaha ya saa kumi z’umugoroba wo kuwa kabiri, bityo yari azi ko yagiye mu kabari.

Yagize ati“Ejo yavuye hano, ngira ngo yagiye kwinywera bisanzwe,ndateka, ntegereza umuntu ndamubura,nkarabya abana, tujya mu nzu turiryamira bisanzwe.Ndaryama, nko mu masaha ya saa kumi,nibwo nagiye kumva,numva umuntu azamutse yiruka ngo Muhizi na Rucagu barapfuye, mudutabare.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha,Rwagasana Jean Claude, yasabye kabaturage kureka gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati” Abo bantu ntabwo twavuga ko bagiye kuyacukura ahubwo bagiye kwiba,kuko badafite uburenganzira bwo gucukura.”

Yakomeje ati“Turacyakomeza kwigisha,uwaba ushaka gukora uwo mwuga,twamugira inama,tukamuhuza nizo company,kandi batanga n’imirimo kuko bakoresha abagera ku 1500.”

Amakuru avuga ko imirambo ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa ku Bitaro bya Rwamagana.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW