Sheebah Kalungi yashinje uwabaye Visi Perezida wa Uganda kumuhohotera

Icyamamare mu muziki wa Uganda, Sheebah Kalungi yashyize mu majwi umwe mu bayobozi bazwi muri Uganda ko yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Sheebah Kalungi yashyize mu majwi umuyobozi washatse kumusambanyiriza mu modoka

Ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, hari gucicikana inkuru y’ihohoterwa rya Sheebah Kalungi bivugwa ko yakorewe n’uwahoze ari Visi Perezida wa Uganda Prof Gilbert Bukenya.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Gicurasi 2022, Sheebah Kalungi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho avuga uko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Sheebah avuga ko ubwo yageraga ahabereye ibirori yari yatumiwemo na Prof Bukenya, uyu mutegetsi yafunguye imodoka ya Sheebah aherekejwe n’abarinzi be agashaka ko baryamana mu modoka.

Ati “Naringiye kujya ku rubyiniro, narintegereje ko abajyanama banjye bampamagara ntangiye kwambara neza, atera intambwe agerageza kumfata nabi imbere yabo dukorana, nta kimwaro.”

Muri ibyo birori, Prof Bukenya ari ku rubyiniro yafashe ijambo aha ikaze Sheebah abwira abitabiriye ibirori ko akunda uyu mukobwa ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati “Sheebah ndamukunda cyane, ngwino uririmbire abantu kugeza barushye.”

Ku mbuga nkoranyambaga Sheebah Kalungi ,yavuze ko hari abagabo benshi bakorera ihohotera abakobwa aho yibaza nimba ibyo bakora baba bifuza ko byakorerwa abakobwa babo.

Ati “Kuki mufata abagore nk’ibikoresho, nta bana b’abakobwa mugira ? fata umukobwa muhuye nk’uko wafata umukobwa wawe.”

- Advertisement -

Muri iriya sabukuru ya Prof Bukenya , umuhanzikazi Sheebah Kalungi yari yishyuwe Miliyoni 5 z’Amashilingi ya Uganda ngo aririmbe indirimbo ebyiri.

Avuga ko yagiye ku rubyiniro afite umubabaro mwinshi ariko yubaha akazi ke aririmbira abari muri ibyo birori.

Bad Black uzwi ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko Sheebah adakwiriye guhishira umugabo ugerageza guhohotera igitsinagore, by’umwihariko umuntu ukwiriye kumubera Sekuru.

Ati “Yakwishyuye Miliyoni 5 ngo uririmbe indirimbo ebyiri mu isabukuru ye agufata aguhatiriza gukora ibindi bintu,.”

Sheebah avuga ko imyambarire ye idakwiriye kuba intandaro yo guhohoterwa ko abagabo bagomba kubaha umubiri we.

Ku mbuga nkoranyambaga hatangiye Kampanye yo kwamagana abahohotera igitsinagore by’umwihariko abahanzikazi muri Uganda.

Prof Gilbert Bukenya wabaye Visi Perezida wa Uganda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW