U Rwanda rwohereje abasirikare mu myitozo iri kubera muri Uganda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Imodoka ya gisirikare ya RDF iri mu zatwaye bariya basirikare

Abasirikare b’u Rwanda bagera ku 150 barabarizwa muri Uganda mu myitozo ya Gisirikare ihuje ingabo za Afurika y’Iburasirazuba yiswe “Ushirikiano Imara”.

Abasirikare b’u Rwanda 150 n’Abapolisi 36 bari mu myitozo izamara ibyumweru bibiri muri Uganda

U Rwanda ruvuga ko rwohereje abasirikare 150 n’Abapolisi 36 bakaba barageze muri Uganda ku wa Gatanu mu gufatanya n’abandi mu myitozo y’ingabo zo mu bihugu bya Africa y’Iburasirazuba y’ingabo zirwanira ku butaka, “Ushirikiano Imara 2022” ikaba iri kuba ku nshuro ya 12.

Iyi myitozo igamije gutuma Africa y’Iburasirazuba ihora iteguye gufatanya mu bijyanye n’igisirikare, Polisi n’abasivile mu rwego rwo gukemura ibibazo by’umutekano muke.

Maj Gen Wilson Gumisiriza, Umuyobozi w’ingabo zirwanisha imbunda nini n’ibifaru (Mechanized Division), ni we wahaye ubutumwa ingabo z’u Rwanda zagiye muri Uganda abasaba kurangwa n’indangagaciro basanganywe zirimo gukunda igihugu, kwiyubaha, n’ubunyangamugayo.

Iyi imyitozo yatangiye ku wa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2022, irabera i Jinja, yafunguwe ku mugaragaro na Maj Gen Don Nabasa wo mu ngabo za Uganda, igamije gukemura ibibazo by’umutekano mucye uri mu Karere.

Ifite insanganyamatsiko igira iti “Guteza imbere amahoro n’umutekano mu muryango wa Afurika.”

Imodoka ya gisirikare ya RDF iri mu zatwaye bariya basirikare

Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig General Felix Kulayigye yatangaje ko iyi myitozo yitabiriwe n’abagera ku 1 533 bo mu Burundi, Kenya, u Rwanda, Sudan y’Epfo, Tanzania ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Itangazo ry’ingabo za Uganda rivuga ko umuhango wo gutangiza iyo myitozo witezwe ko uzaba ku wa 3 Kamena 2022, ikazasozwa ku wa 10 Kamena, 2022.

Iyi myitozo igiye kuba mu gihe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo hari intambara ihuje inyeshyamba za M23 na Leta ya Congo.

- Advertisement -
Ubwo aba basirikare bahabwaga amabwiriza bazagenderaho muri iriya myitozo bahagarariyemo u Rwanda

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW