Nyanza: Umugabo arakekwaho kwica umugore we bari baratandukanye byemewe n’amategeko, ubwicanyi bwabaye Umuhesha w’Inkiko akimara kubagabanya imitungo.
Byabaye mu masaha y’ikigoroba, ahagana saa kenda (15h00), kuri uyu wa Gatatu tariki 18 z’ukwezi kwa Gatanu 2022, mu Mudugudu wa Rukoma, Akagari ka Katarara, Umurenge wa Ntyazo, mu Karere ka Nyanza.
Umugabo witwa Ndahayo Jean w’imyaka 43, akekwaho kwica umugore we Niyonsaba Helarie w’imyaka 36 bari barashakanye mu buryo byemewe n’amategeko ariko bakaba batari bakibana kuko bari baratandukanyijwe n’inkiko, bakaba bari bafitanye abana 3.
Amakuru avuga ko ubwo umuhesha w’inkiko w’umwuga wigenga witwa Runyambo Chritian yazaga kurangiza urubanza rwa bariya bantu abagabanya imitungo, arangije ajya gukora Raporo y’irangiza ry’urubanza.
Umugore wa Ndahayo Jean ari we nyakwigendera Niyonsaba Helarie yaje gusanga umuhesha w’inkiko agira ngo amuhe raporo y’urubanza nibwo umugabo we yaje na we kuhamusanga afite umuhoro ahita amutema ijosi aramwica.
Ngabonzima Donat Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo yabwiye UMUSEKE ati “Ni byo ejo ku gicamunsi cya tariki 18 /05/ 2022 ahashyira saa kenda n’igice (15h30) nibwo twamenye inkuru y’inshamugogo ko Ndahayo Yohani yishe umugore we Hilariya. Impamvu tuvuga ko yamwishe ni uko twamufashe ahunga akaba ari kuri sitasiyo ya Ntyazo kandi arabyemera.”
Uyu muyobozi avuga ko basaba abaturage kumenya ko amakimbira mu muryango rimwe na rimwe avuka ariko igikwiye ko atari ukuvutsa mugenzi wawe ubuzima.
Ati “Ahubwo abantu bakwegera inzego zatowe zikafasha, hari n’Abanyamadini babaganiriza ariko iyo byanze bakwiye kubereka amategeko. Ni ugukomeza kwigisha.”
- Advertisement -
Inzego z’umutekano zahise zifata uwo mugabo ajyanwa kuri Sitasiyo ya Ntyazo. Nyuma umurambo w’umugore wajyanwe ku Bitaro ngo ukorerwe isuzuma.
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Muhanga