Umukino wahuje APR FC na Marines FC warimo Betting

Hamenyekanye amakuru avuga ko umukino wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro, wari washowemo n’abakina imikino y’amahirwe yo kuvuga uko umukino urangira bagatsindira akayabo k’amafaranga [Betting].

Marines FC yaje gukina na APR FC izi uko umukino urangira

Tariki 4 Gicurasi, nibwo hakinwe umukino wo kwishyura wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro wahuje APR FC yari yakiriye Marines FC y’Ingabo zirwanira mu mazi.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, warangiye Marines FC itsinze APR FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Mugiraneza Frodouard ku munota wa 65 ubwo yateraga umupira uteretse utarabashije guhagarikwa n’umunyezamu Ahishakiye Héritier wari wasimbuye mugenzi we, Ishimwe Pierre usanzwe ari umunyezamu wa Mbere w’iyi kipe y’Ingabo.

Nyuma y’uyu mukino, havuzwe byinshi birimo kuvuga ko APR FC yaba yahariye ikipe benshi bita umuvandimwe wa yo [Marines FC], cyane ko iyi ntsinzi ntacyo yari kuyimarira kuko mu mukino ubanza yari yatsindiwe i Rubavu ibitego 2-0.

Aganira na B&B Umwezi mu kiganiro “Sport Plateau”, Umunyamakuru wa Royal FM ukora inkuru zicukumbuye, Baker Byansi Samuel yavuze ko hari inkuru za ruswa ivugwa mu mupira w’amaguru w’u Rwanda ari gukurikirana, anahamya ko umukino wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro APR FC yatsinzwemo na Marines FC igitego kimwe ku busa, warimo ikiswe Betting.

Ati “Muri Siporo yo mu Rwanda harimo ibintu byinshi. Haba match fixing, haba ruswa, abasifuzi barya ruswa. Byose birimo. Dufite inkuru nini cyane igiye kuza ya Siporo, yo inatwereka ibimenyetso inavuga mu mazina abantu, yaba mu misifurire, yaba abagura imikino, abakina imikino y’amahirwe, abajya iyo za Nairobi ku-Betting, abajya iyo ku-Betting. Urumva harimo akavuyo kenshi, abantu bagomba kuza guhangana nako.”

Avuga ku mukino wa APR FC na Marines FC yagize ati “Imikino ya vuba navuga, njye ntabwo njya ntinya kubivuga, umukino wa APR FC n’iyindi kipe yo muri Rubavu [Marines FC] yari yari fixed kugira ngo irangire gutyo. Ibayabye byari byateguwe. Ntabwo njya nkurikirana umupira cyane ariko byansabye gusubira inyuma ho gato, ndakeka APR FC yari yaratsinze ibitego bibiri iwayo. Baza hano [i Kigali] babizi neza ko niyo batsindwa kimwe bakomeza. Gahunda zose zakorewe aho ngaho abandi bara-Bettinga batwara menshi.”

Kuva yaza mu Cyciro cya Mbere, ni ubwa Mbere Marines FC yari ibashije gutsinda APR FC mu marushanwa ayo ari yo yose

Byansi yakomeje avuga ko mu mupira w’u Rwanda huzuyemo umwanda uterwa na bamwe mu bayobora amakipe akina muri shampiyona y’u Rwanda.

- Advertisement -

Ati “Hari andi makipe matoya, ba nyiri makipe barahura bakaganira uko umukino uza kugenda, baka-Betting bakurikije uko baganiriye, bagatuma abakinnyi bakina nabi ku bushake babitagetse. Hari abakinnyi ubwabo ba-Betting, bafata amafaranga bakitsinda ubwabo. Harimo akaduruvayo kenshi. Tugomba guhaguruka rero. Itangazamakuru rigomba gukora akazi kazo n’izindi nzego zigakora akazi kazo.”

Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Masabo Miche amakuru avuga ko yagiye kwivuza mu Buhinde, ntabwo byakunze ko avugsiha UMUSEKE kuri aya makuru.

Umunyamabanga Mukuru wa Marines FC, Ndahiro Ruzindana, yamaganiye kure aya makuru ndetse ahamya ko Betting n’ibisa nkayo bidashobora gukorwa mu ikipe za Gisirikare.

Ati “Ibyo ni ibintu bidafite ishingiro rwose. Ntaho bihuriye pe. Nonese ko bavugaga ko tutajya dutsinda APR FC, none turayitsinze havuzwe ibindi. Ntabwo amakipe ya Gisirikare yajya muri ibyo bintu rwose. Ubi ikituraje inshinga ni umukino wa Étincelles FC.”

UMUSEKE wifuje kuvugisha Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, ariko Umunyamabanga Mukuru waryo, Muhire Henry ntiyitaba telefone ye igendanwa.

Gusezerera Marines FC kwa APR FC, kwatumye igera muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro aho izahura na Rayon Sports FC ku wa Gatatu tariki 11 uku kwezi, mu gihe AS Kigali yo izahura na Police FC ku wa Kane tariki 12. Iyi mikino yose izabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC yatsinzwe na Marines FC ariko ikomeza muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW