Umunyeshuri wa Nyanza TVET School yapfiriye ku ishuri

Umunyeshuri wigaga mu ishuri rya Nyanza TVET School(ETO Gitarama) riherereye mu kagari ka Butansinda, mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza yariho akora siporo mu kibuga ahita apfa.

Ishuri rya Nyanza TVET School (ETO Gitarama) riherereye mu kagari ka Butansinda mu Karere ka Nyanza

Mu masaha ya nimugoroba saa kumi n’imwe kuri uyu wa 23 Gicurasi 2022 umunyeshuri witwa MANISHIMWE Jean Pierre w’imyaka 22 y’amavuko wigaga mu ishuri rya Nyanza TVET  mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, ishami ry’ubwubatsi yarimo akora siporo ahita apfa.

Harerimana Jean Damascene umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe imyitwarire  yabwiye  UMUSEKE  ko nyakwigendera yarimo akora imyitozo njyarugamba.

Ati “Yitabye Imana ari mu kibuga cy’umupira w’amaguru, mu gihe yarimo akora siporo aho yajyendaga agakora ku izamu (ipoto) maze akinaga, akubita umutwe w’imbere hasi  anakuba ijosi cyane ko yari asanzwe atoza abandi banyeshuri imikino njyarugamba (acrobat).”

Harerimana yakomeje avuga ko ibyo byabaye mu gihe umupira w’amaguru bariho bakina  wari ugize ikibazo basa nk’abafashe akaruhuko na we aba akora siporo njyarugamba asanzwe akora.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Nadine mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Gicurasi 2022 yagiye kuganiriza abanyeshuri, abasaba kwihangana anabibutsa kwirinda ibintu byose bakora bigashyira ubuzima bwabo mu kaga nk’uko yabitangarije UMUSEKE.

UMUSEKE wamenye amakuru ko nyakwigendera yavukaga mu Murenge wa Busoro, mu Karere ka Nyanza akaba yari Umuyobozi w’abanyeshuri mu ishuri (Chef de Classe), akimara kwikubita hasi bamujyanye ku Muganga wo mu kigo abona akwiye kujya ku Bitaro bya Nyanza mu gihe  bategereje imbangukiragutabara (ambulance) nibwo yitabye Imana.

Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.

UMUSEKE.RW/Nyanza

- Advertisement -