Umuryango wa EAC watangiye ibikorwa byo kureshya abacuruzi bo muri Congo

Kuva ku wa Mbere Umuryango w’ubucuruzi wa Afurika y’iburasirazuna, EABC uri mu bukangurambaga bwo gushishikariza abacuruzi bo muri Repeburika ya Demukarasi ya Congo gushora ibikorwa byabo by’ubucurizi mu bihugu bigize uyu muryango.

Inama ya mbere yabereye i Gomba ndetse ibindi bikorwa bikomereza i Bukavu

EABC iyoborwa n’Umunyarwanda John Bosco Kalisa. U Rwanda ni cyo gihugu kiyoboye ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu kohereza ibicuruzwa byinshi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kubera ko ari ibihugu bihana imbibi, hakurikiraho Uganda, Kenya, Tanzania, n’u Burundi.

Byagaragajwe ubwo hatangizwaga inama ihuza Akanama gashinzwe Ubucuruzi mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EABC), n’Ihuriro ry’ibigo by’ubucuruzi byo muri Congo (FEC), yabereye i Goma ku wa Mbere, tariki 09 Gicurasi, 2022.

Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya EACB, Emmanuel Nkusi, hatangizwa iyi nama, yavuze ko muri 2020, ibihugu bya EAC byatumije ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 49.2 z’amadolari muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bigizwe ahanini n’imbaho, ibimera, imbuto, ibyuma bishongeshwa bikavanwamo ibintu bitandukanye n’ibindi.

Muri uwo mwaka wa 2020, ibihugu bya EAC byohereje ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 584 z’amadolari byiganjemo isima, ibyuma, itabi, ibinyobwa, inzoga zikomeye na vinegre, amavuta y’ubuto, ifarini, isukari, plastike, isabune n’ibindi bicuruzwa.

Muri 2019 u Rwanda rwonyine rwohereje muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 372.5 z’amadolari mu gihe rwatumijeyo ibifite agaciro ka miliyoni 16.7 z’amadolari.

Nkusi ati “EABC ishikamye ku kuzamura umubano w’ubucuruzi muri EAC dore ko DRCongo yinjiye mu muryango dukunda.”

Yakomeje agira ati “EABC yiyemeje gufatanya na FEC kugabanya ikiguzi cyo gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ya EAC, guteza imbere ibikorwa remezo byo mu karere, no guteza imbere ubucuruzi ku byambu bya Mombasa (Kenya) na Dar es Salaam (Tanzania) kugira ngo abaturage bacu batere imbere.”

Kalisa John Bosco niwe uyoboye EABC mugihe cy’imyaka 7

 

- Advertisement -

Imiterere y’ubucuruzi hagati ya EAC na DRC

Nk’igihugu akenshi bakunze kwita ’Igihangange cya Afurika’, Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yerekana amahirwe menshi y’ubucuruzi. Ifite abaturage bagera kuri miliyoni 81, bivuze ko ifite hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage b’ibihugu bigize EAC bityo akaba ari isoko rinini.

Kugeza ubu, hafi kimwe cya kabiri cy’ubucuruzi hagati ya DRCongo na EAC ntibwari bufite umurongo, bivuze ko butigeze bubyazwa umusaruro uko bikwiye.

Nubwo imiterere igaragaza ko byegeranye, igitangaje ni uko ubucuruzi bwa EAC na DRC bukiri hasi cyane. Ibicuruzwa byose byoherejwe n’ibihugu bigize EAC muri DRC, ntabwo bihuye n’ibya Afrika y’Epfo.

Mu myaka 7 ishize, igipimo cy’ibyo EAC yohereza muri DRC cyagereranyijwe na 13.5%. Agaciro rusange k’ibyo ibihugu bigize EAC byohereza muri DRC kageze kuri miliyari 7.4 z’amadolari muri 2018, bivuze ko byiyongereyeho 13.1% kuva mu 2012.

Mu bihugu iby’abafatanyabikorwa ba EAC, u Rwanda rwohereje byinshi muri DRC muri 2018 nk’uko byemejwe na John Bosco Kalisa, CEO wa EABC.

Uganda yabaye iya kabiri mu bihugu by’abafatanyabikorwa byohereje ibicuruzwa byinshi muri DRC bifite agaciro ka miliyoni 204 z’amadolari. Kenya na Tanzaniya byohereje ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 149.8 $ na miliyoni 144.9 $. U Burundi nibwo bwohereje ibifite agaciro gake kangana na miliyoni 18.9 $.

Ku isonga mu bicuruzwa byoherezwa muri DRC bivuye muri EAC byiganjemo ibikomoka kuri peteroli (miliyoni 125.1 $), ifu y’ingano (miliyoni 52.4 $), umuceri (miliyoni 52 $), sima (miliyoni 46,6 $) n’amavuta y’amamesa (miliyoni 41.2 $).

Umuyobozi wa FEC i Goma muri DRC
Emmanuel Nkusi umwe mubagize inama nkuru y’unutegetsi ya EABC

Amafoto: Nkundineza

UMUSEKE.RW