Umwana wa Mafisango yitwaye neza i Paris mu Bufaransa

U Rwanda rwari rwitabiriye irushanwa ryahuzaga amakipe y’abato ahagarariye PSG mu bihugu byo ku migabane itandukanye [PSG Academies], ryabereye mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris.

Crespo Tabou wa Nyakwigendera Patrick Mafisango we akinira Kiyovu Sports U15

Iri rushanwa ryarangiye u Rwanda ruryegukanye, nyuma yo gutsinda Brazi PSG Academy biciye kuri za penaliti nyuma yo kunganya 0-0 mu minota 90 y’umukino.

Nyuma yo kwegukana igikombe ku ngimbi zari zihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, umunyezamu w’ikipe y’u Rwanda, Ganza Tabu Arlick ni we watowe nk’umunyezamu mwiza w’irushanwa.

Uyu muhungu w’imyaka 12, avukana na Crespo Tabou ukinira Kiyovu Sports y’abatarengeje imyaka 16 ariko we akaba afite imyaka 15, bombi bakaba abana ba Nyakwigendera Patrick Mafisango wakiniye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi.

Ganza Tabu Arlick wa Nyakwigendera Patrick Mafisango, yabaye umunyezamu witwaye neza mu irushanwa ryateguwe na PSG

UMUSEKE.RW