Urukiko rwakatiye abakubise umuyobozi wa Neptunez Band

Urukuko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mata 2022, rwakatiye igifungo cy’imyaka 11 n’amezi atandatu Nkuranga Alex Karemera na mugenzi we Soteri Junior Gatera Kagame rumaze kubahamya ibyaha birimo icyo gukubita no gukomeretsa.

Ni ibyaha bakoze ubwo bakubitaga Enoch Aaron Rwagasana washinze Neptunez Band. Uyu mugabo bamukutiye ku i Rebero banangiza imodoka ye.

Mu ntangiro za Mata nibwo amashusho y’abasore bari gukubita umugabo yagiye hanze. Aya mashusho bivugwa ko yafatiwe ku i Rebero ndetse akaba ari naho hakorewe icyaha. Uwahohotewe yatabaje inzego zirimo RIB na Polisi y’u Rwanda nyuma yo gukubitwa. Ku wa 6 Mata nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi abasore bakubitaga uyu mugabo.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 9 Gicurasi, Nkuranga Alex Karemera imbere y’urukiko yemeye icyaha cyo gukubita no gukomeretsa n’icyo kunywa ibiyobyabwenge ariko ahakana icyo yashinjwaga cyo kwangiza imodoka y’uwakubiswe.

Uyu musore mu Rukiko yanagaragaje ko yanditse urwandiko asaba imbabazi umuryango w’uwakubiswe na we ubwe, ndetse n’Abanyarwanda. Urukiko rwatesheje agaciro imbabazi yasabye kuko hari ibyaha bimwe atemeraga birimo icyo kwangiza ikintu cy’undi.

Usibye abo , mugenzi wabo witwa Robert Mutabazi na Kevine Uwera bo bahamijwe ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge, bakatirwa igifungo cy’umwaka umwe.

Kevine Uwera kubera impamvu z’uko atwite yari yagaragarije urukiko, rwanzuye gusubika amezi icyenda y’igifungo cye, akazafungwa atatu uhereye igihe yafatiwe.

Soteri Junior Gatera Kagame we ibyaha byose byerekeranye no gukubita no gukomeretsa Enoch Aaron Rwagasana yarabihakanaga ariko akemera icyo gukoresha ibiyobyabwenge. Uyu musore yavugaga ko nta kimenyetso gihari cyerekana ko yagize uruhare muri iki gikorwa cyo kurwana, akavuga ko we yari ari kwigendera.

Robert Mutabazi na Kevine Uwera bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, imbere y’urukiko barabyemeye. Icyo gihe ubushinjacyaha bwasabiraga Nkuranga na Kagame Soteri gufungwa imyaka 17 n’amezi atandatu. Naho Kevine Uwera na Mutabazi Robert bo bwabasabiraga gufungwa imyaka ibiri.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bwasabaga indishyi z’akababaro kuko uwakubiswe yatewe ubumuga bukomeye. Ibi yabishingiragaho akurikije ibyemezo bya muganga n’amashusho yafashwe amugaragaza bamukubita imigeri mu mutwe.

Urukiko rwategetse ko Soteri Junior Gatera Kagame na Alex Nkuranga Karemera ko bagomba kwishyura miliyoni 1 n’ibihumbi 500 Frw bitewe n’ubumuga yatewe, 500 000 Frw yakoresheje yivuza, ibihumbi 150 Frw yo gukoresha imodoka ye ndetse n’ibihumbi 500 Frw yo kwishyura uwamwunganiraga mu rukiko.

Nkuranga na Soteri bahamijwe n’icyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi.

Enoch Aaron Rwagasana yakubiswe n’aba basore mu gihe bari bahuye basinze bakamwendereza, kugeza aho batangiye kumukubitira mu muhanda. Aba bombi nta hantu na hamwe bari baziranye n’uyu mugabo.

IVOMO: IGIHE

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW