Abafite ubumuga bw’uruhu bashimye intambwe iterwa mu kubakira mu muryango

Kuri uyu wa 13 Kamena 2022, mu Rwanda no ku isi muri rusange hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu, ni umunsi ngarukamwaka wizihijwe ku nshuro ya 8 ku isi ndetse no mu Rwanda.

UWASE Grâce yavuze ko hari abacyita amazina mabi abafite ubumuga bw’uruhu

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ”Twishyize hamwe kugira ngo ijwi ryacu ryumvikane“.

Ku rwego rw’igihugu,uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Remera, wateguwe n’umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda, OIPPA, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Abitabiriye ibi birori bibukijwe ko kugira ubumuga bw’uruhu bidakuraho ubumuntu, ndetse abafite ubu bumuga bavuga ko uyu munsi wasanze hari ibibazo byabo byakemutse, ariko banagaruka ku mbogamizi bagihura na zo.

Komezusenge Charles, umwe mu bafite ubumuga bw’uruhu witabiriye uyu munsi, yavuze ko itotezwa yakorewe akiri ku ntebe y’ishuri, bitewe n’uko abanyeshuri cyangwa abarimu badahugurwa ngo bamenye ko abafite ubumuga bw’uruhu ari abantu nk’abandi.

Ati ”Nkigerayo, mwarimu yaravuze ati ‘umwana wawe ntabwo nashobora kumwigisha’.”

Akomeza avuga ko kuba umwarimu yaravuze ko atamwakira byatumye n’abanyeshuri biganye bamwanga, akabura uwo bavugana bikamutera kwigunga.

Uwase Grâce na we ufite ubumuga bw’uruhu, avuga ku hari imyumvire idahwitse bamwe mu bantu bagifite ku bafite ubumuga bw’uruhu, gusa akavuga ko igenda igabanuka.

Ati ”Ibigeragezo twahuraga na byo tukiri abana na n’ubu bigihari, hari igihe unyura nko ku muntu ukumva akwise uruzina utazi rutarimo n’ikinyabupfura, ukumva birakubabaje, ukibaza uti kubera iki?“

- Advertisement -

Umuyobozi mukuru w’umuryango OIPPA Dieudonné Akimanizanye, yakebuye ababyeyi babyara umwana ufite ubumuga bagatangira kumuhohotera kuko adasa n’abandi bo mu muryango.

Ati ”Ubumuga bw’uruhu bukomoka ku babyeyi bombi, niyo mpamvu nsaba ababyeyi bari hano, cyane cyane ababyeyi b’abagore baba babyaye umwana ufite ubumuga bw’uruhu bakabwirwa ko uwo mwana atavutse muri uwo muryango ko atari byo.“

Abafite ubumuga bw’uruhu bishimira ko hari aho bamaze kugera mu iterambere

Umuyobozi mukuri ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC Huss Monique, yashimye umusanzu w’abafite ubumuga mu iterambere ry’ihihugu.

Ati ”Uyu munsi, namwe uruhare rwanyu turabashimira, umusanzu mutanga mw’iterambere ry’igihugu cyacu,mw’iterambere ry’imiryango yanyu, kuko namwe mu nzego nyinshi zitandukanye,aho mukora, aho muba muri hirya no hino mu nzego z’ibanze, umusanzu wanyu turawubashimira.“

Yongeyeho ko ubumuga atari ukudashobora, abwira abitabiriye uyu munsi bafite ubumuga bw’uruhu ko bashoboye.

Umuryango w’abafite ubumuga mu Rwanda OIPPA, ukorera mu Turere 7 tw’igihugu, ubarizwamo abanyamuryango basaga 224, washinzwe muri 2013, nyuma yo kumva iyicarubozo rikorerwa abafite ubumuga bw’uruhu mu bindi bihugu, akaba ari umuryango abawubarizwamo bavuga ko bawushimira kuko wabateye kwiyakira bitewe n’inyigisho ubaha ndetse no kubafasha mu guharanira uburenganzira bwabo.

Evode UZARAZI, yahagarariye NUDOR muri ibi birori

IDUKUNDA KAYIHURA Emma Sabine/Umuseke.rw