Abagore ba rwiyemezamirimo ndetse n’abari mu nzego z’ubuyobozi bo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, bibumbiye mu rugaga PLAMFE, ruhuza ba rwiyemezamirimo b’abagore ku Isi, bashimye intambwe u Rwanda rugezeho ruha ijambo umugore mu ishoramari no mu nzego zifata ibyemezo, bemeza ko ari isomo kuri bo.
Ibi babitangaje kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Kamena 2022 hasozwaga inama Mpuzamahanga y’iminsi ibiri, irebera hamwe iterambere ry’umugore n’ibibazo bikimuzitira.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya Gatandatu, yitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, abagore bo mu Rwanda bari mu rugaga rw’abikorera, PSF ndetse n’abandi bayobora ibigo bitandukanye, ndetse n’abo mu bihugu byo muri Afurika.
Muri iyi nama, Umuyobozi wa PLAMFE mu Rwanda, Agatesi Marie Laitetia Mugabo, yatangaje ko kuba uRwanda ruha ijambo umugore ,nawe akaba yaratinyutse, ari kimwe mu byo abitabiriye iyi nama bigiye ku Rwanda.
Mme Agatesi, yavuze ko beretswe amahirwe na gahunda zitandukanye abagore bashyiriweho zituma batera imbere.
Yagize ati “Ikintu baje kwigira ku Rwanda cya mbere, bashimishwa no kumva igihugu cyacu, cyarahaye abagore agaciro ndetse no mu myanya ifata ibyemezo. Twabashije kubabwira uko inama y’Igihugu y’abagore ikora kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku rwego rw’umudugudu. Ibyo byose bagiye kubishyira iwabo,bagire uko gushyira hamwe, umugore bamuzamure,kuko mu bintu bakora, na wa wundi wo hasi ntabwo bamusiga.”
Yakomeje ati “Iyi nama irasiga umugore wo mu Rwanda abonye y’uko ari umuntu watekerejweho ,kuko kuba bavuye muri biriya bihugu, ni uko bavuga bati hari ibyo tuvoma hano,hari n’ibyo tubasigira. Ntabwo twifuza y’uko hari umugore n’umwe yasigara ari wenyine,ahubwo yinjire muri uru rugaga, amenye ko agomba kuva aho ari,agatera imbere.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa,nawe asanga nubwo igihugu cyakomeje gushyigikira umugore mu iterambere rye, hari abakitinya.
Yavuze ko yeretse abagore bo mu bihugu byo muri Afurika amahiwe abo mu Rwanda bashyiriweho kugira ngo bibere umukoro utuma nabo ab’aho bashyigikirwa.
- Advertisement -
Meya yagize ati “Imbogamizi zigaragara nko mu gihugu cyacu, abagore bahawe agaciro, ariko hariho abagifite intege nke tubona ko bakeneye gushyirwa muri gahunda zibateza imbere.”
Yakomeje ati “Hari izo twabagaragarije[abagore bo mu bindi bihugu] ni porogaramu zubaka umuryango ushingiye ku mugore, cyane cyane umugore uri mu bucuruzi buciriritse, hano turabafite bazwi nk’abacuruza agataro, twabagaragrije imibare twari dufite n’iyo dufite ubu, tubereka ibisubizo , hari amasoko dufite turi kububakira, hari ukubashakira igishoro,ariko noneho hari no kubaherekeza ,tubigisha kugira ngo ibyo bahawe,ubumenyi bahawe,bibafashe,ubushobozi n’iyo nyunganizi bibafashe.”
Umuyobozi wa PLAMFE ku Isi,Desiree Djomand, yavuze ko muri iyi nama hafatirwamo imyanzuro irushaho gukemura ibibazo bagihura na byo, ashimira Perezida Kagame ushyigikira umugore.
Desiree yagize ati “Mu Rwanda bihaye intego yo gushyigikira umugore kandi bigerwaho, kubera Perezida Paul Kagame ubashyigikira. Turaza gufata ingamba zarushaho gutuma umugore agira ubushobozi .”
Yavuze ko mu bihugu bitandukanye hazajyaho ihuriro rihuza abagore ndetse na guverinoma, hagamijwe ko ibibazo abagore bo muri ibyo bihugu bahura nabyo byarushaho gushakirwa igisubizo kandi hakajyaho komite ishinzwe kureba niba ibyemezo bifatwa, bishyirwa mu bikorwa.
Muri rusange uru rugaga ruhuza abagore ba rwiyemezamirimo ku Isi, rurimo n’abagore bo mu nzego z’ubuyobozi.Rurimo ibihugu 24 muri byo 18 n’ibyo muri Afurika.
Rubingisa Pudence, uyobora Umujyi wa Kigali, asanga abagore bamwe bakitinya ariko agaragaza amahirwe bahawe
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW