Abanyarwanda batuye Finland baganirijwe ku mahirwe bafite yo gushora imari mu Rwanda

Ku Cyumweru Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro n’Abanyarwanda batuye muri Finland n’inshuti zabo, ku isonga bavuze uruhare bagira mu gushora imari mu Rwanda.

Ibiganiro Minisitiri Vincent Biruta yagiranye n’Abanyarwanda baba muri Finland, byabereye mu Mujyi wa Helsinki, ari na wo murwa mukuru wa kiriya gihugu

Ibiganiro byabo byabaye Minisitiri Biruta ari kumwe na Ambasaderi Diane Gashumba uhagarariye u Rwanda muri Suwedi (Sweden) ndetse akanareba inyungu zarwo mu bihugu byo mu Burayi bw’Amajyaruguru bituranye na Suwedi ari byo Noruveji (Norway), Finilandi (Finland), Denmark na Iceland.

Ambasade y’u Rwanda muri Suwedi yatangaje ko ibiganiro bya Minisitiri n’Abanyarwanda baba muri Finland byagarutse cyane ku iterambere ry’imibereho, inama y’Abakuru b’Ibihugu bikoresha Icyongereza itegerejwe kubera mu Rwanda (CHOGM2022) ndetse n’amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.

Mu bindi byaganiriweho ni uburyo bwo gusangira ubumenyi n’ubunararibonye.

Ibiganiro byabereye mu Mujyi wa Helsinki, ari na wo murwa mukuru wa Finland, Minisitiri Vincent Biruta yasuye iguriro ricururizwamo ikawa y’u Rwanda ryitwa John’s Coffee shop ry’Umunyarwanda witwa John Ntaganda.

Inkuru yanditswe na apanews.net muri 2020 igaragaza ko u Rwanda, na Finland byiyemeje kuzamura imikoranire no gukomeza umubano wabyo.

Mu byaganiriweho harimo ishoramari mu gihugu cyabo, ndetse n’inama ya CHOGM izabera mu Rwanda

Tariki 08 Ukuboza, 2020 Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Finland, Kai  Sauer yasuye u Rwanda we na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta baganira uko bazamura imikoranire y’ibihugu byombi mu bijyanye n’amashuri ya Tekiniki n’Ubumenyingiro.

Ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri Finland mu mwaka wa 2018 byari bifite agaciro k’amadolari ibihumbi 135.63$.

Finland na yo ishora imari mu Rwanda, umwe mu mishinga ikomeye ni inyubako ya Kigali Heights, iri hafi ya Kigali Convention Center, ikaba ikorerwamo ubucuruzi, uwo mushinga watewe inkunga na Sosiyete Taaleri Plc yo muri Finland.

- Advertisement -

Finland yatangiye kumenyana n’u Rwanda tariki 01 Nyakanga, 1962 umubano w’ibihugu ushingiye kuri dipolomasi watangijwe tariki 01 Kamena, 1983 nk’uko biri ku rubuga ruvuga ibya dipolomasi ya kiriya gihugu.

AMAFOTO@Ambasade y’u Rwanda muri Sweden (Twitter)

UMUSEKE.RW