Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya IPRC Kitabi mu karere ka Nyamagabe bavuga ko bigishijwe bamenya ububi bwa jenoside binagendanye n’ibimenyetso bityo itagomba kongera kubaho ukundi
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi 1994 wabereye mu ishuri rya IPRC Kitabi ho mu karere ka Nyamagabe, abanyeshuri biga muri iryo shuri biyemeje ko bagomba gukora ibishoboka byose kugirango jenoside itazongera kubaho ukundi kuko ari mbi ndetse inagira ingaruka binagendanye n’ibimenyetso bo ubwabo biboneye
Mugabo Fred wiga mu mwaka wa kabiri ishami ry’ubukeraragundo yabwiye UMUSEKE ko gukomeza kuvuga amateka ya jenoside yakorewe abatutsi 1994 yabaye mu Rwanda nta kuyagoreka ari inzira nziza zo kuyirwanya ntizongere kubaho ukundi
Ati“Hagakumirwa uwari wese waza guca ibice abanyarwanda, yaboneka twese tugahaguruka tukamurwanya.”
Uwineza Joselyne nawe yagize ati“Tugomba gukumira abantu bapfobya jenoside ndetse bakayihakana twifashishije ibimenyetso byayo n’amateka y’ukuri.”
Umuyobozi w’ishuri rya IPRC Kitabi NASASIRA Richard yasabye abanyeshuri ayoboye kwirinda kuzakora nk’ubuyobozi bwateguye bukanakora jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Ati“Ubuswa, ubugoryi byaranze ubuyobozi bwariho mu gihe jenoside yakorewe abatutsi 1994 yategurwaga ikanashyirwa mu bikorwa mubyirinde ahubwo musenyere umugozi umwe n’ubundi turi umwe.”
Mu ishuri rya IPRC Kitabi bafite abanyeshuri 432 bose bahawe umwanya bajya gusura urwibutso rwa Murambi ruri mu karere ka Nyamagabe babwirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ndetse banerekwa ibimenyetso byayo, iri shuri kandi ryiyemeje gusanira inzu uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 utishoboye.
Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyamagabe