AFCON Q: Sadio Mané yaraje nabi Abanyarwanda

Uyu mukino wari wakiriwe n’u Rwanda, wabereye i Dakar kuko Stade mpuzamahanga ya Huye itaragera ku rwego mpuzamahanga rwifuzwa na CAF.

Mbere yo gutangira k’umukino, hafashwe umunota umwe wo Kwibuka Baziki Pierre witabye Imana wahoze ari Kit-manager w’Amavubi

Ni umukino watangiye Saa tatu z’ijoro (21h) za Kigali. Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yakinnye uyu mukino yakoze impinduka ebyiri ugereranyije n’abakinnyi bari babanjemo mukino wa Mozambique.

Abakinnyi babiri bari babanjemo batabanjemo mu mukino wa Mozambique, ni Ruboneka Bosco na Muhire Kevin, bari basimbuye Hakizimana Muhadjiri na Nishimwe Blaise bari babanje ku ntebe y’abasimbura.

Amavubi nta bwoba yari afite ukurikije ko yakinaga n’ikipe ibitse igikombe cya Afurika giheruka.

N’ubwo u Rwanda rwari rwakinishije abakinnyi benshi bo hagati, Sénégal yanyuzagamo igasatira ndetse Sadio Mané yagerageje gutera amashoti mu izamu ariko Kwizera Olivier yari ahagaze neza.

Iminota 45 yarangiye amakipe yombi nta yibashije kureba mu izamu ry’indi, ariko umunyezamu w’Amavubi, Kwizera Olivier ni umwe mu bafashije u Rwanda.

Mu minota 10 y’igice cya kabiri, Sénégal yakoze impinduka ebyiri, ishyiramo Keita Balde na Saliou Ciss bajya mu kibuga, ku munota wa 70 hajyamo Famara Diédhiou na Pape Alassane Gueye mu gihe ku wa 76 hagiyemo Pape Abou Cissé.

U Rwanda rwakoze impinduka za Mbere ku munota wa 71 ubwo Muhire Kévin yahaga umwanya Nishimwe Blaise naho ku munota wa 84, Hakizimana Muhadjiri na Mugunga Yves basimbura Rafael York na Kagere Meddie mu gihe Serumogo Ally yasimbuwe na Omborenga Fitina mu minota itanu y’inyongera.
Uburyo bumwe bukomeye bwabonetse muri iki gice cya kabiri ni ishoti ryatewe na Youssouf Sabaly rifatwa neza na Kwizera Olivier.

Habura amasegonda make gusa ngo umukino urangire, umusifuzi yatanze penaliti nyuma yo kuvuga ko Mutsinzi Ange yakiniye nabi Saliou Ciss bahuriye ku mupira mu rubuga rw’amahina. Sadio Mané yayinjije ateye umupira mu buryo bwa Kwizera Olivier wawukozeho ariko uramunanira.

- Advertisement -

Intsinzi ya Sénégal y’uyu munsi, yatumye iyobora itsinda L n’amanota atandatu mu mikino ibiri imaze gukinwa, mu gihe u Rwanda na Mozambique zifite inota rimwe. Umukino wundi muri iri tsinda, uzahuza Bénin na Mozambique ku wa 8 Kamena 2022.

Ababanjemo ku mpande zombi:

Amavubi XI: Kwizera Olivier, Serumogo Ally, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry, Bizimana Djihad, Muhire Kévin, Ruboneka Bosco, Rafael York na Meddie Kagere.
Sénégal XI: Mendy, Diallo, Koulibaly, Sabaly, Fode Ballo, Nampalys Mendy, PM Sarr, Gana Gueye, Ismaila Sarr, Habib Diallo na Sadio Mané.

Hafashwe umunota wo Kwibuka Nyakwigendera Baziki Pierre wahoze ashinzwe ibikoresho by’Amavubi
Sadio Mané (10) yagoye ba myugariro b’Amavubi
Abakinnyi 11 b’Amavubi babanjemo
Abakinnyi 11 ba Sénégal babanjemo
Banyuzagamo bakajya inama
Ruboneka Bosco (7) yari yabanje mu kibuga ku mukino ukomeye
Amavubi yatanze byose yari afite ariko akagozi kaza gucika

UMUSEKE.RW