Kigali – Ku Cyumweru, ku wa 12 Kamena, 2022 umukozi wo mu rugo birakekwa ko yishe umwana amunigishije umwenda arangije atabaza nyina w’umwana.
Rudasingwa Emmanuel Victor Se wa Rudasingwa Ihirwe Davis bikekwa ko yishwe n’umukozi, yabwiye UMUSEKE ko batuye mu Mudugudu wa Karubibi, Akagari ka Cyaruzinge mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo.
Rudasingwa avuga ko ku Cyumweru taliki ya 12 Kamena, 2022 yazindutse ajya muri Sporo asiga umwana we arimo kwiga amasomo ajyanye na Siyansi (Sciences) amusezeranya ko nagaruka amwigisha ibirebana n’indimi.
Rudasingwa yavuze ko umugore we yari mu yindi mirimo, ariko hafi n’urugo rwabo, kuko nta mpungenge yumvaga afite kuko umukozi yari kumwe n’umwana.
Yagize ati: “Umukozi yahamagaye Nyina w’umwana amutabaza ngo ni aze arebe ibyabaye mu rugo!”
Rudasingwa yavuze ko umugore yagerageje kumubaza icyabaye yanga kukimubwira.
Ati: “Umugore yatunguwe no kubona umwana amanitse ku byuma byo ku idirishya (Grillage) arimo kunagana.”
Yavuze ko nta minota ibiri yashize kuko umwana yahise apfa uwo mwanya.
Uyu mubyeyi avuga ko urupfu rw’uyu mwana rwabashenguye kandi bakaba batazi impamvu yaba yatumye umukozi ukekwaho kumwica yakora ayo mahano.
- Advertisement -
Yavuze ko hashobora kuba hari ababyihishe inyuma atazi. Gusa uwo mukozi ngo yavuze ko umwana yinize.
Rudasingwa avuga ko uyu mukozi ari mu maboko y’Ubugenzacyaha, akifuza ko ubutabera bwubahirizwa uwakoze iki cyaha agahanwa hashingiye ku mategeko ahana y’u Rwanda.
Umukozi wo mu rugo ngo yababwiraga ko afite abana 2 ariko uyu munsi yavuze ko afite abana 5.
Rudasingwa ati: “Nta kintu yari abuze, mu rugo yashakaga umugati akawubona. Mwumva ko umwana w’imyaka 9 yakwiziza iki?”
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kigali.