Amajyepfo: Abayobozi basabwe guhora ari inyangamugayo

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo barasabwa kwimakaza umuco w’ubunyangamugayo nk’indagagaciro u Rwanda rwahisemo mu kurwanya ruswa n’akarengane.

Umuvunyi Mukuru, Mme NIRERE Madeleine avuga ko bibanda cyane gukumira ruswa kuko ngo iyo bibaye kuyirwanya iba yariwe

Mu gusoza icyumweru cyo kurwanya ruswa n’akarengane mu ntara y’Amajyepfo, Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko ubusanzwe iyi Ntara ikunze kugira amanota meza mu bipimo byo kurwanya ruswa n’akarengane, gusa ariko ngo ntibikwiye kugarukira aha kuko umuco w’ubunyangamugayo ukwiye kuranga abayobozi mu nzego zose baharanira kurwanya ruswa n’akarengane.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomungeri Hildebrand yagize ati “Abayobozi nibimikaze indangagaciro y’ubunyangamugayo nk’uko babisabwa, bizagabanya ibyuho bya ruswa.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mme Kayitesi Alice avuga ko abayobozi bafite inshingano zo guhora bitoza kuba inyangamugayo mu byo bakora.

Ati “Twese nk’abayobozi turifuza ko tugomba kugira ubunyangamugayo n’indangagaciro bikwiriye umuyobozi maze dushyire umuturage ku isonga.”

Umuvunyi Mukuru, Mme NIRERE Madeleine avuga ko  muri iki Cyumweru harebwa cyane ku ndangagaciro hagamijwe gukumira no kurwanya ruswa aho hibandwa cyane gukumira kuko iyo hajemo kuyirwanya iba yariwe.

Yagize ati “Iyo hashyizwe imbaraga mu kuyikumira tugerageza kureba tukaganira n’inzego zitandukanye cyane harebwa mu mitangire  ya serivisi, twasanze rero iyo umuntu adahawe serivisi, ariho hazamo gutanga ruswa.”

Mme NIRERE Madeleine avuga ko baganiriza abayobozi ko ari ingombwa gutanga serivisi nziza, gukemura ibibazo by’abaturage kandi bakabikemura uko bikwiye gukemurwa.

U Rwanda ruza ku mwanya wa gatanu mu kurwanya ruswa ku mugabane wa Africa, rukaza ku mwanya wa mbere muri Africa y’Iburasirazuba.

- Advertisement -

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/AMAJYEPFO