Amezi ane yari ahagije ngo Ferwafa ibone ko yibeshye kuri Muhire

Nyuma y’amezi ane n’iminsi ine gusa, Muhire Henry Brulant yahagaritswe mu nshingano ze guhera kuri uyu wa Mbere. Ferwafa yabitangaje ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Muhire Henry amezi ane yari ahagije ngo Ferwafa ibone ko yamwibeshyeho

Ati “Uyu munsi tariki 20 Kamena 2022, Ferwafa yagaritse Muhire Henry Brulant ku mirimo ye yo kuba Umunyamabanga Mukuru, kubera ibyo abazwa mu nshingano yari afite. Komiseri Ushinzwe Amategeko azaba afashe izi nshingano by’agateganyo.”

N’ubwo Ferwafa ivuga ko yahagaritse Muhire, amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko uyu mugabo yirukanwe burundu ahubwo hari gukorwa icyo amategeko ateganya kugira ngo hazatangazwe iyirukanwa rye.

Ku kibazo cya Rwamagana City na AS Muhanga, byavuzwe ko umwe mu bacyihutishaga, harimo Muhire na Komiseri ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa.

Mu mezi atarenze ane gusa, Muhire yagiye agaragarwaho n’amakosa ya hato na hato, aho aheruka gusinya amasezerano mu izina rya Ferwafa na MASITA ariko akabikora mu ntawe agishije inama.

FERWAFA yatangaje ko yahagaritse MUHIRE HENRY BRULANT

UMUSEKE.RW