UPDATED: Museveni aramutsa ab’i Gatuna “Murakomeye cyane? Jyewe nkomeye nk’IBUYE”

UPDATED: Perezida Museveni yamaze kugera muri Kigali, yanyuze Nyabugogo asuhuza abantu benshi bari bamutegereje.

Perezida Museveni yageze i Kigali

Perezida Yoweri Museveni ageze i Gatuna ku ruhande rw’u Rwanda
Museveni asuhuza abaturage

 

Saa 11h04

Perezida Museveni wavuye i Kampala aje mu Rwanda akoresheje indege ya kajugujugu, yamugejeje ku mupaka wa Gatuna uhuza Uganda n’u Rwanda afata imodoka.

Amashusho agaragaza Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni n’umugore we Janet Museveni yambutse umupaka wa Gatuna, asuhuza abaturage bagiye kumureba.

Museveni yafashe umuhanda Gatuna – Kigali aje mu nama ya CHOGM2022.

 

- Advertisement -

INKURU YABANJE: Ibiro bya Perezida Yoweri Museveni byemeje ko yafashe indege ya kajugujugu aje mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo mu muryango ba Commonwealth (CHOGM2022) yatangiye i Kigali mu Rwanda.

Museveni yuriye indege ya gisirikare aje i Kigali

Kuri Twitter ye, bashyizeho ifoto ya Museveni yuriye indege ya kajugujugu ya gisirikare.

Benshi bari bategereje iyi nkuru y’uko nyuma y’imyaka itanu bongera kumva amagambo kenshi aba arimo gusetsa ya Perezida Yoweri Museveni wari wariheje mu gihugu afitemo amateka kubera umwuka mubi wari hagati y’ibihugu byombi Uganda n’u Rwanda mu myaka itatu ishize.

Igitunguye abantu, ni ukubona Museveni ahisemo kuza muri kajugujugu ya gisirikare aho gukoresha indege nini inatwara byinshi ku ntera ya Km 506 iri hagati ya Kigali na Kampala.

 

Urugendo rwe i Kigali rwavuzweho cyane…

Mu mpera z’Icyumweru gishize ibinyamakuru byo muri Uganda byatangiye guhwihwisa ko Perezida Museveni waherukaga mu Rwanda mu irahira rya Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2017 ari gutegura uruzinduko rumwerekeza i Kigali.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC) yize ku bibazo by’umutekano muke muri DR.Congo icyo gihe yahuriye na Perezida Paul Kagame gusa nta mafoto yasohotse yerekena ko hari ibiganiro byihariye bagiranye, dore ko ibihugu byabo byombi Congo ibishyira mu majwi kuba bifasha inyeshyamba za M23.

Gusa, icyizere cy’uko Mzee Yoweri Museveni nk’uko bakunda kubimwita bamwubaha aza mu Rwanda cyari cyose bitewe n’uburyo umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba amaze igihe aharura inzira mu mubano w’ibihugu byombi.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Museveni, guhera muri Gashyantare uyu mwaka, yashyize imbaraga mu kubyutsa umubano wa Uganda n’u Rwanda.

Ingendo ebyiri Lt Gen Muhoozi yagiriye mu Rwanda zatanze umusaruro ku mpande zombi aho zasize hafunguwe umupaka wa Gatuna, urujya n’uruza rwongera kuba nta nkomyi.

Muri Mata 2022 Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yakiriye mu biro bye Entebe, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda aho abo bombi baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.

Urwo ruzinduko rwahuriranye n’isabukuru y’imyaka 48 ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka.

Nta gushidikanya ko kuba Perezida Paul Kagame na we wari umaze imyaka myinshi atagera muri Uganda, kandi na we ahafite abavandimwe n’ibigwi, kuba yaragiyeyo cyari ikimenyetso ko na Perezida Yoweri Museveni yaza mu Rwanda.

U Rwanda na Uganda nubwo ari ibihugu byari bihanganye, ni n’ibihugu bikwiye kubana kuko bisangiye amateka, bihuza umupaka, Abanyarwanda benshi bafite abavandimwe muri Uganda, kimwe n’uko Abanya-Uganda bakorera mu Rwanda bahisanga nta nkomyi.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Museveni i Kampala

UMUSEKE.RW