Gicumbi: Abitabiriye imurikabikorwa bishimiye intambwe bagezeho mu iterambere

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel niwe wafunguye iri murikabikorwa ry'iminsi 3 ribaye ku nshuro ya 7

Mu gikorwa cyo gutangiza imurikabikorwa mu karere ka Gicumbi, abaturage bitabiriye ku kigero gishimishije mu rwego rwo kwerekana aho bageze mu iterambere, haba mu buhinzi, ubworozi, n’abatanga serivisi zitandukanye zigamije kubateza imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel niwe wafunguye iri murikabikorwa ry’iminsi 3 ribaye ku nshuro ya 7

Kuri uyu wa 28 Kamena 2022 nibwo muri aka Karere batangije imurikabikorwa rya karindwi ryibyo bagezeho, hagamije kwisuzuma ngo barebe ahakongerwa imbaraga no kureba intambwe bagezeho mu iterambere,abahinzi bashimangira ko bageze ku ntambwe ishimishije kubera amahugurwa bahabwa.

Abakora umwuga w’ubuhinzi bashimangira ko haba mu kubona umusaruro mwiza ukenewe ku isoko kandi mwinshi babikesha amahugurwa atandukanye bagezwaho n’ubuyobozi ndetse n’ abafatanyabikorwa b’ akarere, bishimira aho bageze mu bikorwa ndetse no kwicyenura ubwabo.

Bamwe mu bitabiriye imurikabikorwa babwiye UMUSEKE ko usibye kwiteza imbere ubwabo batangiye guhabwa n’ibikombe ku rwego mpuzamahanga kubera ubunyamwuga bakorana.

Niyomahoro Florence ni umuyobozi wa Koperative y’abagore yitwa Mayogi Coffe bahinga ikawa mu Murenge wa Muko, ashimangira ko kubera amahugurwa bahabwa ngo barusheho kwiteza imbere bageze kure mu kwerekana ikawa nziza ikenewe ku isoko mpuzamahanga.

Agira ati “Mpagarariye abanyamuryango ba Mayogi Coffe bagera kuri 371, duterwa inkunga na Sustainable Growers idufasha mu kwigisha abagore uburyo bwo gutunganya ikawa, haba mu kuyisasira, kuyikorera ndetse no gusoroma ikawa ifite ibara rihebuje, muri 2018 twatwaye igikombe cya kabiri ku isi mu gihugu cya Colombia cyitwa Cup of Excellence mu gutanya ikawa iryoshye, kandi natwe twatangiye kwiteza imbere.”

Aborozi b’amatungo muri aka Karere nabo bashimangira ko bari ku ntambwe ishimishije mu iterambere, ariko ko habayeho imbogamizi zo kumurika amatungo boroye mu rwego rwo kuyacungira umutekano kubera icyorezo cyaje mu bworozi bw’amatungo ngo atahandurira, gusa bamwe bayabaze berekana ko bafite inyama ziryoshye kandi ko babona n’amafaranga atari macye.

Shirimpumu Claude uhagarariye Aborozi b’ingurube ku rwego rw’igihugu yabwiye UMUSEKE ko nta kibazo gihari mu kworora kinyamwuga ndetse ko batanga n’amahugurwa ku bayakeneye.

Asobanura ko kubera ikibazo cy’ icyorezo habayeho gutinya kuzana amatungo yabo mu imurikabikorwa, bakomeje kuyacungira mu biraro bororeramo bayarinda ko yagira aho ahurira n’indwara.

- Advertisement -

Ati “Dufite ubworozi bwa kijyambere bwororoka neza kandi ku bwinshi ,ndetse n’izitanga inyama nziza twahisemo no kuzibaga ngo tuzimurike, ariko kubera umutekano w’amatungo yacu ntago twari kuyazana hano mu imurikabikorwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yashimye abitabiriye imurikabikorwa, haba mu baje kwerekana serivisi batanga n’abaje kureba ibyamuritswe ,by’ umwihariko ashima cyane abafatanyabikorwa b’Akarere bagira uruhare mu guteza imbere abaturage.

Ati “Twifuza gufatanya n’abikorera, kandi turashima buri umwe waje kumurika kuko ari umwanya wo kwigiranaho ibyo abandi baba bagezeho , kumenyana hagati y’abafatanyabikorwa, turabizeza umutekano w’ibicuruzwa byanyu ntibizangirika hano, dufite umukamo mwinshi w’amata mu bworozi bw’inka ariko ,turasaba aborozi gukingiza amatungo kuko bikorwa hose kandi ku buntu.”

Usibye abahinzi n’aborozi, imurikabikorwa ryanitabiriwe n’abatanga serivisi zitandukanye, haba mu bacuruzi bikorera, amabanki, ibigo bitegamiye kuri leta ariko bifatanya n’Akarere mu iterambere ry’ abaturage, ndetse n’ abafite ubumuga berekanye ko begeze kure mu bikorwa bitandukanye bibakura mu bukene.

Koperative Mayogi Coffe imurika ikawa ku rwego mpuzamahanga yitabiriye
Ingurube za Shirimpumu yahisemo kuzibaga aho kuzizana ngo zihakure indwara

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yashimye abitabiriye imurikabikorwa

EVENCE NGIRABATWARE / UMUSEKE.RW i Gicumbi