Gicumbi: Umugabo arakekwaho kwicisha ishoka umugore we

Umugabo witwa Kanyabikari Augustin w’imyaka 62 arakekwa kwicisha ishoka umugore we Mukasafari Donatha w’imyaka 44 baryamye nk’uko amakuru UMUSEKE wahawe n’inzego z’ibanze abivuga.

Ibi byabaye ahagana saa tanu zo mu ijoro ryakeye, kuwa 22 Kamena 2022 bibera mu Murenge wa Rukomo, Akagari ka Kinyami, Umudugudu wa Kariba mu Karere ka Gicumbi.

Kugeza ubu ntiharamenyekana intandaro ya byo ariko amakuru UMUSEKE wamenye ni uko bari basanzwe babana mu ntonganya, aho umwe yashinjaga undi kumuca inyuma. Gusa aba bombi bari basanzwe babana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo, Bayingana Jean Marie Vianney ,yahamarije UMUSEKE ko koko uyu mugabo yishe umugore, akoresheje ishoka.

Yagize ati “Yego ni byo koko, byabaye mu ijoro ryakeye, nibwo natwe twahurujwe n’irondo n’abaturage batubwira ko ayo makuru bayamenye, tugerayo hamwe n’inzego z’umutekano , dusanga ni byo.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda intonganya zishobora kubakururira urupfu, byakwanga bakitabaza amategeko.

Yagize ati”Turagira inama abaturage ko niyo umuryango waba ufite icyo upfa,umugore n’umugabo batumvikana, ntabwo igusubizo ari ukwica uwo mwashakanye kandi si n’uwo mwashakanye gusa. Kwica umuntu ni icyaha ndengakamere. Niyo haba hari icyo abantu bapfa hari uburyo bwinshi bwateganyijwe n’amategeko kandi arabikemura.”

Uyu muyobozi yavuze ko inzego zishinzwe iperereza , zahise zitangira kurikora.

- Advertisement -

Nyakwigendera usize abana batatu, umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Byumba, mu gihe ukekwa we yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW