Inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango uvuga ururimi rw’icyongereza, Commonwealth, yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kamena 2022, yagennye ko Patricia Scotland akomezza kuba Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth mu myaka ibiri iri imbere.
Kuva kuri uyu wa kane, abayobozi b’ihugu birenga 50 bivuga ururimi rw’icyongereza, bateraniye i Kigali mu nama ibahuza.
Ni inama irimo abayobozi bakomeye bo ku rwego rwo hejuru barimo Abaperezida, ba Minisitiri b’Intebe n’abagarariye ibihugu bya Afurika, Aziya na Karayibe na pasifika n’Uburayi, bateraniye iKigali bwa mbere , nyuma y’aho icyorezo cya COVID-19 cyagiye cyiyikoma mu nkokora mu myaka ibiri ishize.
Ni inama yatangiye kuwa 19 Kamena 2022, ibimburirwa n’ihuriro ry’urubyiruko ruturuka muri CommonWealth.
Nyuma yaje gukurikirarwa n’ihuriro ry’ubucuruzi, ryahuje abacuruzi bo mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza,CommonWealth.
Ubwo kuri uyu wa kane, inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma yateranaga, yagennye ko Patricia Scotland akomeza kuba Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.
Ubusanzwe manda y’umunyamabanga Mukuru wa CommonWealth imara imyaka ine ariko kuko amatora yagombaga kuba muri 2020 ntiyabaye kubera icyorezo cya COVID-19, uyu munsi Scotland akaba yongeye gutorerwa kuyobora, agahita yuzuza imyaka ayoboye ubunyamabanga bw’uyu muryango.
Patricia yari ahanganye kuri uyu mwanya n’umunyajamaica, Johnson Smith, usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga.
Nyuma yo gutorerwa uyu mwanya, Patricia Scotland, kuri twitter Yagize ati “Ndishimye cyane kongera gutorerwa kuba umunyamabanga Mukuru wa CommonWealth, gukomeza gukorera umuryango w’’ibihugu ni ukuri ni iby’icyubahiro kandi ni amahirwe kandi nzakomeza kuba mwiza mu bushobozi bwanjye.”
- Advertisement -
Yakomeje agira ati “Tuzakomeza guhangana n’ibikibangamiye Isi mu bumwe n’intego.”
Patricia Scotland yashimiye Perezida Kagame wamuhaye ikaze mu gihugu, ashima uburyo yakiriwe, avuga ko ari iby’agaciro kuba mu Rwanda.
Yagize ati “Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ndagushimira kutwakira mu gihugu cyanyu cyiza, cy’intangarugero, Ni iby’agaciro kuba mu Rwanda kandi ibi birahebuje.”
Amateka agaragaza ko umuryango wa CommonWealth watangiye mu mwaka wa 1949, ubu ukaba umaze imyaka 73.
Inama iri kubera mu Rwanda y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma , CHOGM, iba buri myaka ibiri, ihuza ibihugu 54 bigize uyu muryango ndetse n’abasaga 5000.
Inama y’uyu mwaka ibaye ku nshuro ya 26, iri kwiga ku miyoberere, kubahiriza amategeko , ikoranabuhanga, guhanga udushya ,guteza imbere urubyiruko, ibidukikije n’ubucuruzi.
60% by’abagize Common Wealth ni urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30.
Ibihugu 54 bigize CommonWealth bituwe n’abantu miliyari 2.5.Bangana na 1/3 cy’abatuye Isi bose.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW