Impinduka muri ‘Bianca Fashion Hub’ izitabirwa n’ibyamamare birimo Eddy Kenzo

Ku nshuro ya Kabiri ategura ibirori yise “Bianca Fashion Hub” umunyamakuru Bianca yatangaje ko yatumiye ibyamamare mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda.

Umunyamakuru Bianca Baby yamamaye mu biganiro by’imyidagaduro mu Rwanda

Ibi birori bitegurwa na Bianca Baby kuri iyi nshuro biteganijwe ko azamurika imyenda yihangiye.

Uyu rwiyemezamirimo mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda by’umwihariko mu gisata cyo guhanga no kumurika imideli yavuze ko hari impinduka nyinshi zizagaragara muri ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya kabiri.

Yatangaje ko yatumiye icyamamare mu muziki muri Afurika y’Iburasirazuba Edrissa Mussuza uzwi nka Eddy Kenzo.

Ibi birori kandi bizitabirwa na Sheila Gashumba uyu arazwi ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru rya Uganda.

Bianca yanatumiye Abraynz umuhanga mu byo guhanga imideli mu gihugu cya Uganda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, uzaba ari no mu kanama nkemurampaka kazahitamo abazitabira ibi birori barimbye kurusha abandi.

Ati “Eddy Kenzo ni we muhanzi mukuru yatumiye, Sheilah Gashumba ni we uzaba ayoboye ibirori mu gihe Abraynz we azaba mu kanama kazatanga amanota ku bazaba barimbye kurusha abandi.”

Hari n’ibyamamare mu Rwanda bizasusurutsa abazitabira ibi birori bari mu biganiro bazatangazwa mu minsi iri imbere.

Bianca Baby yavuze ko muri iyi minsi afite abadozi bakorana, agiye gusohora imyenda ye ya mbere yihangiye. “Ibi birori bizaba n’umwanya mwiza wo kuyimurikira abakunzi bo kurimba bazaba bitabiriye.”

- Advertisement -

Ku nshuro ya Kabiri ibi birori bizabera muri Canal Olympia ku wa 20 Kanama 2022.

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW