Inama y’Umutekano irimo Perezida Tshisekedi yasabye guhagarika amasezerano Congo ifitanye n’u Rwanda

Inama nkuru y’umutekano idasanzwe ya leta ya DR Congo yasabye ko iki gihugu gisesa ako kanya amasezerano yose gifitanye n’u Rwanda, ndetse yongeye gushinja u Rwanda kuba inyuma ya M23 nubwo ingabo zirinda amahoro za MONUSCO zavuze ko nta kimenyetso kibigaragaza.

Perezida Felix Tshisekedi akijya ku Butegetsi yari yiyemeje gukorana n’u Rwanda mu iterambere ry’ubuhahirane n’ubufatanye bw’ibihugu byombi

 

Iyo nama yateranye ku wa Gatatu iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi, yibanze ku kibazo cy’umutekano mucye by’umwihariko muri Rutshuru, nk’uko umuvugizi wa Leta Patrick Muyaya yabivuze mu itangazo ryasomye kuri radio na televiziyo bya leta.

Leta y’u Rwanda ihakana ibirego bya DR Congo by‘uko abasirikare bayo bafasha umutwe wa M23, ubu wafashe umujyi wa Bunagana ku mupaka wa DRC na Uganda. Ndetse ubwo Umuvugizi w’ingabo za MONUSCO yasubije Abanyamakuru ku wa Gatatu ko mu bushobozi izo ngabo zifite nta bimenyetso byerekana ko u Rwanda cyangwa Uganda bifasha M23.

Gusa, Leta ya Congo mu itangazo ryasomwe n’Umuvugizi wayo, Patrick Muyaya ishinja u Rwanda ndetse mu byo yasabye harimo kuvana ingabo zarwo ku butaka bwayo.

Ingingo ziri muri iryo tangazo hari aho agira ati “Gutegeka u Rwanda gukura ako kanya ingabo zarwo zihishe inyuma y’umutwe w’iterabwoba wa M23 ku butaka bwa Congo.

Gusaba guverinoma ya RDC guhagarika ubwumbikane ku masezerano, n’amasezerano yose yumvikanyweho n’u Rwanda.”

U Rwanda ntacyo rwatangaje kuri ibi birego bya Congo bimaze igihe.

DR Congo n’u Rwanda bisanzwe bifitanye amasezerano menshi y’imikoranire mu bucuruzi, gutunganya amabuye y’agaciro, urujya n’uruza rw’abantu, n’ayandi.

- Advertisement -

Guhagarika amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu ni icyemezo Leta ifata kibanje kwemezwa n’inteko ishinga amategeko iba yaremeje ayo masezerano.

Patrick Muyaya yavuze ko iyo nama yashyigikiye umuhate w’ubuhuza no gushaka amahoro wa ba perezida João Lourenço wa Angola na Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Muyaya yavuze kandi ko  bashinze bamwe mu bategetsi muri Guverinoma n’umukuru wa polisi gufata ingingo zo “kurwanya kunenwa, guhiga abantu n’ibindi bikorwa byose bibangamira ituze rusange, ubumwe no kubana neza muri ibi bihe”.

Ibi ni nyuma y’ibikorwa bivugwa mu mijyi imwe mu Burasirazuba bwa DRC byo kwibasira abavuga Ikinyarwanda, n’abo mu bwoko bw’aba-Tutsi nk’uko umutwe wa M23 ubivuga.

Imyigaragambyo yamagana u Rwanda yabaye i Goma ku wa Gatatu yabayemo n’ibikorwa byo gusahura amaduka y’abo abasahura bavugaga ko ari Abanyarwanda, nk’uko umunyamakuru Julien Ngoyi w’i Goma yabibwiye BBC.

IVOMO: BBC GAHUZA

UMUSEKE.RW