Ingabo za Congo zasubukuye ibitero simusiga ku mutwe wa M23

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 06 Kamena 2022, Ingabo za Leta ya Congo FARDC zagabye ibitero simusiga ku mutwe wa M23 aho imirwano ikaze iri kubera mu bice bya Jomba.

FARDC yubuye imirwano ku mutwe wa M23

Umuvigizi wa Operasiyo Sokola 2 y’ngabo za FARDC, Colonel Ndjike Guillaume Kaiko yatangaje ko mu mirwano itoroshye yabahuje na M23 n’abo bafatanyije bamaze kwigarurira ahitwa Muhati hafi y’ikirunga cya Mikeno.

Col Ndjike avuga ko nyuma y’icyumweru hari agahenge k’imirwano ,babyukijwe n’amasasu y’umwanzi (M23) n’abo bafatanyije (ateruye abo aribo) maze FARDC bakirwanaho, saa 10h za mugitondo ngo nibwo bigaruriye umusozi wa Muhati.

Col Ndjike Guillaume Kaiko yakomeje agira ati “Muri ako karere hakomeje imirwano ikaze.”

Umuvigizi wa M23, Willy Ngoma, yatangaje ko ingabo za Leta zatangiye kubarasa ahagana isaa kumi n’imwe n’igice z’igitondo.

Bertrand Bissimwa umwe mu bayobozi ba M23 mu butumwa yanyujije kuri Twitter yavuze ko bagabweho ibitero na FARDC mu birindiro byabo biri i Jomba kuva mu gaseso.

Yavuze ko ibi bitero bya FARDC kuri M23  biri “Mu rwego rwo guhungabanya ibiganiro bya Nairobi byasabwe n’akanama gashinzwe umutekano ku isi,”

Avuga ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bagabye igitero ku birindiro bya M23 i Jomba mu gihe uyu mutwe wari wahagaritse imirwano utegereje inzira y’ibiganiro.

Bisiimwa yavuze ko “Uruhare rwa Monusco mu ntambara ruvuguruza akanama gashinzwe umutekano ku isi.”

- Advertisement -

Iyi mirwano yubuye mu gihe uyu munsi i Goma hateganyijwe inama y’abagaba b’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba.

Abo basirikare bakuru baraterana bigendanye no gushyiraho umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba zizanga gushyira intwaro hasi muri DR Congo.

Leta ya Congo yararahiye iratsemba ivuga ko itazigera yicara ku meza y’ibiganiro na M23 ifata nk’umutwe w’iterabwoba. Mu gihe M23 ivuga ko izarwana kugeza ku mwuka wa nyuma mu gihe Leta ya Kinshasa itazemera ibiganiro.

Iyi mirwano yubuye nyuma y’uko Perezida Felix Tshisekedi yeruye ku mugaragaro ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 ibintu u Rwanda rwahakanye inshuro nyinshi.

Ingabo za Congo zivuga ko zishaka gukubita M23 igasubira aho yavuye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW