Ingabo za Congo “zataye urugamba” zihungira muri Uganda – AMAFOTO

Amakuru ava mu mujyi wa Bunagana uru ku rubibi rwa Congo na Uganda, aremeza ko inyeshyamba za M23 ari zo zigenzura ako gace, amafoto agaragaza ingabo za Congo zataye igifaru, ndetse ngo zishobora kuba zahungiye muri Uganda.

Kimwe mu bimodoka by’intambara ingabo za Congo zasize zihunga urugamba

Imbunda ntizacecetse kuva mu gitondo cyo ku Cyumweru, M23 yavugaga ko yagabweho igitero, ingabo za Congo, FARDC na zo zikavuga ko zatewe zitunguwe.

Abakurikirana ibibera muri Congo barimo Umunyamakuru, Albert Rudatsimburwa, n’abandi baremeza ko ingabo za Congo ziyunze ku basivile bahunga imirwano, izanyuma zageze muri Uganda kuri uyu wa Mbere.

Rudatsimburwa yasubiyemo amakuru yahawe n’umwe wo mu nzego z’umutekano atavuze amazina ati “Abasirikare ba nyuma ba FARDC bamaze kuva i Bunagana banyuze ku mupaka wa 3, bari mu makamyo abiri ya Fuso arimo n’ibikoresho, abanda basirikare baragenza amaguru ku muhanda wa kaburimbo muri Uganda.”

Amafoto yakomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga ni ay’ikimodoka cy’intambara kiri mu muhanda, bigaragara ko nta musirikare wa Congo ukirinze bikavugwa ko byakomeye abasirikare baragisiga barahunga.

Umunyamakuru Justin KABUMBA wo muri Congo na we ukunze kwandika kuri iyi ntambara, yavuze ko ingabo za Congo, FARDC zaretse umujyi wa Bunagana.

Ati “Amakuru y’abashinzwe umutekano muri ako gace, ni uko ingabo zahawe amabwiriza aturutse i Kinshasa. Umujyi uri mu maboko y’umwanzi.”

Stanis Bujakera Tshiamala, na we ni Umunyamakuru wo muri Congo, ashinja ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda kuba zafashije M23 gusa ibi birego bisa n’ibisanzweho mu bategetsi n’abaturage bo muri Congo.

Bigaragara ko abari muri iki gifari bakiretse

 

- Advertisement -

Ingabo za Congo ziremeza ko zigifite Bunagana

Urubuga, actualite.cd rwo muri Congo Kinshasa rwasubiyemo amagambo y’Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya imitwe y’inyeshyamba, Sokola 2, Major Njike Kaiko Guillaume yemeza ko FARDC ikigenzura Bunagana n’ubwo abaturage bahunze.

Major Njike Kaiko Guillaume yagize ati “Biragaragara ko abaturage bahunze Bunagana, ni ibisanzwe igihe ahantu hari kuvugira amasasu, ariko ndababwira ko Bunagana igenzurwa n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”

Mu mirwano yok u Cyumweru, igisirikare cya Congo cyemeje ko Offisiye ufite ipeti rya Major yarashwe n’inyeshyamba za M23, Major Eric KIRAKU MWISA yari akuriye abasirikare barinda General CIRIMWAMI Peter ukuriye ibikorwa bya Sokola 2.

Major mu ngabo za Congo yarashwe n’inyeshyamba za M23 – Ibirego bishya ku Rwanda

Abasirikare bahunganye n’abasivile

UMUSEKE.RW