Ingabo za MONUSCO zarashweho ibisasu bya mortier

Umutwe w’ingabo z’umuryango w’Abibumbye zirinda amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, MONUSCO watangaje ko ibirindiro by’izo ngabo byarashweho ibisasu bya mortier.

Ubwo M23 yatangiraga ibitero MONUSCO yasohoye aya mafoto ivuga ko ingabo zayo ziri mu bikorwa byo kurwanya izo nyeshyamba

MONUSCO ivuga ko kuri iki Cyumweru ingabo zayo ziri ahitwa Shangi muri Kivu ya Ruguru zarashweho ibisasu bitandatu by’imbunda za mortiers.

Ibi bitero byamaganiwe kure n’Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye ikuriye ziriya ngabo, Madamu Bintou Keita, aho ashinja inyeshyamba za M23 kuba ari zo zarashe biriya bisasu.

MONUSCO ivuga ko izakoresha uburyo bwose mu kurinda abturage b’abasivile, no guha imfashanyo abaturage bavuye mu byabo.

Ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Congo zivuga zikomeje gushyigikira ibikorwa by’imbere mu gihugu n’iby’Akarere ka Africa y’Iburasirazuba bigamije kugarura amahoro muri Congo, harimo n’inzira y’ibiganiro bibera Nairobi.

MONUSCO kenshi yagiye itangaza ko ifatanya n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC kurwanya inyeshyamba za M23.

Ibi bibaye mu gihe izi ngabo za MONUSCO zikomeje kurebera urubyiruko rwo muri Congo rwitwaje imihoro n’impiri ruhiga Abanyarwanda n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ndetse bamwe bakaba batangiye kwicwa, abanda bakaba bafite ubwoba bwo kwicwa.

Jean-Pierre BEMBA wabaye Visi Perezida wa DR.Congo yamaganye ku mugaragaro imbwirwaruhame zibiba urwango n’ubwicanyi buri kwibasira abantu kubera isura yabo n’aho bakomoka.

Ati “Amagambo akangurira urwango n’ibikorwa bikorerwa abaturage hagendewe ku isura yabo n’ubwoko bwabo birababaje. Ntitwibeshye ku wo duhanganye twunge ubumwe.”

- Advertisement -
MONUSCO ivuga ko ifatanya ku rugamba n’ingabo za Leta ya Congo

UMUSEKE.RW