Itariki nk’iyi mu 1994 abicanyi bakomeje kwica Abatutsi hirya no hino mu gihugu nko mu Kiliziya ya St. Famille i Kigali, gusa RPA ingabo za RPF Inkotanyi zakomeje kurokora Abatutsi ari nabwo babohoye umujyi wa Gitarama.
Perefegitura ya Gitarama ni hamwe mu habaye abayobozi babibye amacakubiri n’u Rwanda rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dore ko muri Sheferi ya Ndiza mu 1959 ariho hatangiriye ibikorwa by’urugomo ku Batutsi ndetse bikomeza n’ahandi mu gihugu.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (minubumwe) yakusanyije bimwe mu byaranze tariki 14 Kamena 1994, harimo ibihorwa ry’umujyi wa Gitarama ndetse n’iyicwa ry’Abatutsi bari St Famille no kurokora Abatutsi muri St Paul.
Ibihorwa ry’Umujyi wa Gitarama, Perefegitura yatangiriyemo iyicwa ry’Abatutsi
Tariki ya 14 Kamena 1994, nibwo ingabo za RPF Inkotanyi zabohoje umujyi wa Gitarama, maze guverinoma y’abicanyi ihungira ku Gisenyi. Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene, avuga ko Perefegitura ya Gitarama ariyo yatangiriyemo itotezwa n’iyicwa ry’Abatutsi mu Rwanda.
Ati “Perefegitura ya Gitarama iza ku isonga nka perefegitura ikomokamo abayobozi bagize uruhare mu kubiba amacakubiri n’urwango mu Banyarwanda byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ishyaka rya PARMEHUTU ryavutse muri 59 niho ryatangiriye rifite umurongo wa politike y’urwango n’ivangura. Ni muri Gitarama ubwicanyi n’ibikorwa by’urugomo byibasiye abatutsi byatangiriye bikwira mu tundi duce tw’’igihugu, ibyo bikorwa byatangiye tariki 3 Ugushyingo 1959 byatangiriye muyahoze ari Sheferi ya Ndiza bisakara no mu zindi Sheferi.”
Abatutsi bakomeje kwica no guhohoterwa kugeza no ku butegetsi bwa Gregoire Kayibanda, gusa ubwo yari amaze guhirikwa ku butegetsi mu 1973 na Juvenal Habyarimana Abatutsi bagize agahenge k’igihe gito ariko na Habyarimana akomeza kubaheza dore ko yaashyizeho amabwiriza abuza abari barahunze gutaha.
Kimwe n’ahandi hose mu gihugu ubwo RPF Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, Abatutsi bo muri Gitarama nabo baratotejwe barafungwa abandi baricwa bashinjwa kuba ibyitso bya FPR.
- Advertisement -
Dr Jean Dmascene Bizimana akomeza asobanura uburyo hari abaturage bagiye gutorezwa i Gako ndetse banahabwa intwaro ari nako bashishikarizwa kwica Abatutsi, aha niho hashyizweho imitwe yitwara gisirikare nka Batayo Ndiza yo muri komine Nyakabanda.
Agira ati “Inama zishishikariza kwanaga no kwica abatutsi zariyongereye ndetse zikorwa muri komine zose za Perefegitura ya Gutarama, gushyiraho imitwe yitwara gisirikare no gutanga imbunda mu baturage byatangiye gukorwa mu mpera za 1993 nubwo hari abaturage bajya kwitireza I Gako mu Bugesera. Imitwe yitwara gisirikare yamenyekanye cyane hari uwitwaga Batayo Ndiza witorezaga mu mpinga y’umusozi wa Ndiza muri Komine Nyakabanda n’uwitwaga Abajepe witorezaga I Runda kwa Kamana Claver wari umucuruzi.”
Nyuma y’inama ya tariki ya 18 Mata 1994 yahuje abayobozi banyuranye barimo Guverinoma ya Kambanda yiyise iy’abatabazi n’abayobozi ba za Komine yabereye i Murambi muri Komine Nyamabuye, nibwo abatutsi batangiye kwicwa muri za Komine zose nubwo nka Nyabikenke, Kigoma na Ntongwe.
Abatutsi benshi bahise batangira guhungira i Kabgayi bizera gutabarwa ariko byabaye iby’ubusa kuko hazanwaga imodoka zikabajyana kwicirwa ku Cyome bakajugunywa mu ruzi rwa Nyabarongo, ni mu gihe abandi bicirwaga mu mashyamba ya Kabgayi.
Abatutsi ba Komine Ntongwe na Mugina bishwe urw’agashinyaguro n’impunzi z’Abarundi zifatanyije n’abasirikare baturutse mu cyigo cya gisirikare i Gako hamwe n’Interahamwe. Ni mu gihe izi mpunzi zotsaga imitima y’Abatutsi zimaze kwica, Segiteri Nyarubaka muri Komine Musambira ho ababyeyi basabwe guhamba abana babo b’abahungu ari bazima.
Gitarama Abatutsi bagiye bagerageza kwirwanaho,
Abatutsi bagiye barwanya abicanyi babateraga nko muri Komine Kayenzi ku musozi wa Bibare nubwo baje kuganza n’abasirikare bavuye igitarama bakabica nyuma y’iminsi ibiri birwanaho, ibi byabaye no muri Komine Ntongwe aho Abatutsi bari barahungiye ku musozi wa Nyiranduga baturutse muri Segiteri Gisare na Kibana birwanaho.
Gusa Burugumesitiri Kagabo Charles yaje kubasaba guhagarika imirwano bagashyikirana n’ababateraga, nibwo yabasabye kujya kuri Komine Ntongwe kurindirwa umutekano nyamara baza guterwa n’interahamwe baraswa n’abapolisi ba Komine n’abasikare.
Nyuma ya Jenoside Abacengizi ntibahaye agahenge Gitarama,
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri komine zimwe na zimwe za Perefegitura ya Gitarama nka Komine Bulinga, Nyakabanda na Nyabikenke zakomeje guterwa n’abacengezi. Mu 1997, Abacengezi batwitse inyubako za Komine zinyuranye nka Bulinga ari nako bateza.
Uretse kuba Umujyi wa Gitarama warabohowe tariki ya 14 Kamena 1994, hirya no hino mu gihugu abicanyi bakomeje kwica abatusi nko muri Kiliziya ya St Famille. Gusa ingabo za RPF zari zikomeje kubohora igihugu no kurokora Abatutsi bucwaga hirya no hino mu gihugu.
Tariki ya 4 Nyakanga 1994 nibwo RPA ingabo za RPF Inkotanyi zabohoye u Rwanda ku mugaragaro maze zinahagarika iyicwa ry’Abatutsi ariko abarenga miliyoni bamaze guhitanwa na Jenoside yakorewe Abatutsi .
Hakurikiye urugamba rwo kubohora igihugu mu ngeri zinyuranye harimo kurandura ubukene, guteza imbere uburezi, ubuzima, ibikorwaremezo n’ibindi. Kuri ubu u Rwanda ruremye abarokotse bariyubatse, ubu Ndi Umunyarwanda niyo ntero.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW