Intwaza zo mu mpinganzima ya Rusizi zirashima Perezida Kagame n’umuryango we

Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri n’abakozi bo muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’uburere mboneragihugu bifatanyije n’intwaza ziri mu rugo rw’impinganzima rwa Rusizi mu muhango wo  kwibuka ku nshuro ya 28 Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Abatuye urugo rw’impinganzima bashimiye Perezida Kagame

Bamwe muri aba babyeyi bari muri uru rugo mu buhamya batanze bwibanze ku mibereho bari babayemo mu gihe cya Jenoside, ubwo babayemo nyuma yayo butandukanye n’ubwo barimo uyu munsi nk’ababyeyi bagizwe inshike na Jenoside.

Mukangwije Velena ni umwe muri izi Ntwaza warutuye mu Murenge wa Bugarama, ati ”Jenoside yabaye mu Bugarama ni agahomamunwa, umwana wari ku ibere bamwishe turi kumwe bagiye kunyica nibwo namwinyugushuye amazi y’amarike amenekaho bansiga aho nta muntu twigeze dushyingura.”

Yakomeje agira ati “Imana yo kabyara ngiye kumva numva ngo inkotanyi zaje zigaragiwe na Paul Kagame na Jeanette Kagame, Jenoside irangiye FPR inyitaho bafatanya n’umuryango wa AVEGA na FARG inka bampaye itangiye kubyara bakajya bantwikira bantera amabuye perezida Kagame anyimurira mu mpinga nzima.”

Nubwo hakiri bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’ababyeyi bari muri izi ngo z’impinganzima, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu ifite mu nshingano kwita kuri izi ngo yatangaje ko byose bizwi kandi ko biri gushakirwa ibisubizo.

Dr Hakizimana Emmanuel yitabiriye uyu muhango ahagarariye MINUBUMWE ati” Ugereranyije n’intwaza zihari ingo ziracyari nkeya ni gahunda yo gukomeza gushyigikira izi ntwaza zose, iyo hagize ikiboneka ibikoresho biriyongera ibyifuzo byose ni ubutumwa njyanye ndabishyikirize abanyobora bantumye ibisubizo bizaboneka.”

Muri uyu muhango madamu Angelina Muganza wari Intumwa ya Madamu Jeanette KAGAME Umuyobozi wa Unity Club yagize ati “Yadutumye gusura aba babyeyi bari muri mpinganzima ya Rusizi twita intwaza barwanye no kubaho bacitse ku icumu nta muntu n’umwe wabo basigaranye ,batujwe hano kugirango barebererwe, nkuko dusanzwe tubikora twaje kwifatanya n’aba babyeyi kwibuka imiryango yabo.”

Yakomeje avuga ko ubutumwa aba bayeyi b’Intwaza babatumye babigeze kuri Madamu wa Perezida wa Repubulika madamu.

Ati“Ibyo batubwiye nibyo tumubwira batubwiyeko basabira perezida wa Repubulika na madamu we n’umuryango we n’abayobozi b’iki gihugu, Barashima kurokorwa n’ingabo za RPF uko bahabwa imfashanyo bazanwa hano mu mpinga.”

- Advertisement -

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi